Hatangajwe impamvu Urwego rukomeye ku Isi rwahaye u Rwanda Miliyari 200Frw n’icyo azakoreshwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari IMF cyavuze ko inzego zishinzwe ubukungu bw’u Rwanda zashyizeho ingamba zikomeye zatumye ubukungu bw’iki Gihugu buva mu ngaruka z’ibibazo mpuzamahanga byari byarazahaje ubukungu, bityo ko ari na yo mpamvu cyongeye guha u Rwanda inkunga ya Miliyoni 165 USD.

Uru rwego rushinzwe imari y’Isi rugaragaza kunyurwa n’ibyo u Rwanda rwakoze mu mezi atandatu asoza umwaka wa 2023. Imiterere y’ubukungu bw’uwo mwaka bugaragaza ko u Rwanda rwubahirije amabwiriza yose agamije gukura ubukungu mu kaga bwari bwarashyizwemo na COVID-19.

Izindi Nkuru

Ibi ni na byo byatumye iki Kigega Mpuzamahanga cy’Imari, giha u Rwanda miliyoni 165.5 USD [arenga Miliyari 200 Frw] yo gushyigikira ingamba z’u Rwanda ku bukungu.

Muri urwo rugendo rwo kwita ku nkingi z’ubukungu bw’u Rwanda zikeneye imbaraga; Guverinoma y’u Rwanda yavuze aya mafaranga azashorwa mu mishinga ihangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagize ati “Aca mu ngengo y’imari, agakoreshwa mu bikorwa Leta yatoranyije, ariko cyane cyane by’umwihariko iyi nkunga ifite intego yo kudufasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.”

Ubu bukungu bw’u Rwanda butanga icyizere ko butazigera butera intambwe isubira inyuma, icyakora kugira ngo iki cyizere kirusheho guhagarara neza; hakenewe amavugurura ahamye agamije gusubiza ifaranga ry’u Rwanda agaciro, guhangana n’itumbagira ry’ibiciro ku isoko no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Abayobozi bo hejuru mu bukungu bw’u Rwanda bitabiriye umuhango w’itangwa ry’iyi nkunga
IMF ivuga ko u Rwanda rwabashije kwitwara neza mu kuzahura ubukungu bwarwo

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru