Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera

radiotv10by radiotv10
23/03/2024
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, WMO; ryatangaje ko umwaka wa 2023 ari wo wagaragayemo ubushyuhe bwinshi ugereranyije n’uko byari biteganyijwe, ndetse ritangaza ko uyu wa 2024 ushoboza kuzaba undi mwaka w’ubushyuhe bukabije.

Byatangajwe muri raporo yasohotse ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2024, yanatanze umuburo ko Isi ikwiye kugira icyo ikora, bitaba ibyo uyu mwaka wa 2024 na wo ukazaba undi mwaka uzarangwa n’ubushyuhe bwinshi.

Iyi raporo ya WMO, ivuga kandi ko uyu mwaka ushobora kuzarangwa n’amapfa, ndetse n’inkongi zishobora kuzibasira amashyamba, imyuzure n’imiyaga iri ku muvuduko uremereye, kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi raporo yashyizwe hanze mu gihe Impuguke n’Abayobozi mu za Guverinoma zitandukanye, ku wa Kabiri no kuri uyu wa Gatanu, zateraniye i Copenhagen, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko kongera imbaraga mu bikorwa byo guhangana n’ubushyuhe bukabije.

Iyi raporo igira iti “Hagomba gutekerezwa cyane ku bwoko butatu bw’imyuka, ari yo carbon dioxide, methane, na nitrous oxide, yagize igipimo cyo hejuru. Ubushyuhe bwo mu nyanja bwageze ku kigero cyo hejuru kurusha ikindi gihe mu myaka 65 ishize.”

Iki Kigo kivuga ko imihindagurikiye y’ibihe ikomeje guteza akaga gakomeye, by’umwihariko mu kuzamura ubushyuhe ku Isi, ku buryo kugera ku ntego zari ziyemejwe bikomeje kuba ingorabahizi,

Mu butumwa busa n’umuburo, Umunyamabanga Mukuru wa WMO, Celeste Saulo yagize ati “Ntitwigeze tubaho mu bihe nk’ibyo turimo, bigaragara ko tukiri inyuma kuri dogere 1.5C y’ibiteganywa n’amasezerano y’i Paris ku mihindagurikiye y’ibihe.”

Ubushyuhe bwo mu nyanja, bwikubye kabiri mu myaka icumi ishize hagati ya 2014 na 2023, kuva mu kinyacumi cya mbere hatangira gukorwa igenzura hagati ya 1993-2002.

Saulo yakomeje agira ati “Ibihe bidasanzwe bikomeje guteza ingaruka zikomeye ku mibereho n’ubukungu. Ubushyuhe bukabije bwamaze kugira ingaruka mu bice byinshi by’Isi. Umwuka ushyushye, imyuzure, amapfa, inkongi z’umuriro ndetse n’imiyaga ifite imbaraga ikomeje kuba kuri buri Mugabane, kandi bigateza ibihombo byinshi ku mibereho no ku bukungu.”

Yavuze ko ibi byose kandi bisiga abaturage benshi mu kangaratete, agasaba Ibihugu binyamuryango bya WMO, kwagura ibikorwa bigamije kuburira ababituye kugira ngo izi ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe zidakomeza guhitana benshi.

Mu gihe cy’amezi 12, kuva muri Werurwe 2023 kugeza muri Gashyantare 2024, ubushyuhe bwiyongereyeho dogere 1,5 ku gipimo cyari gisanzwe nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Abanyaburayi gishinzwe serivisi z’imihindagurikire y’ibihe.

Inama izahuza Abaminisitiri yabereye muri Denmark yiswe ‘Copenhagen Climate Ministerial’, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe kugeza kuri Gatanu tariki 22 Werurwe, yanitabiriye kandi n’abayobozi b’ibigo bishinzwe ubumenyi bw’ikirere, yarebeye hamwe uburyo hakwihutishwa intego zihawe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Amakuru agezweho ku gitero kidasanzwe cy’iterabwoba cyakangaranyije benshi mu Burusiya

Next Post

Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje ko yakiriye agakiza 

Related Posts

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

by radiotv10
17/05/2025
0

Abagize Komisiyo idasanzwe yahawe gusuzuma dosiye yo kwambura ubudagangarwa Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu...

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin byarangiye atitabiriye biganiro by’amahoro, byagomba kumuhuza na mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ahubwo yohereza...

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

Gen.Muhoozi yahaye gasopo urwego rwamwandikiye ibaruwa rumuha itegeko ku byo aherutse kwigamba

by radiotv10
15/05/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko adashaka kuzongera kubona urwego rumwoherereza ibaruwa ‘y’ubugoryi’, nyuma yuko Komisiyo...

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye i Vatican umukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino...

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje ko yakiriye agakiza 

Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje ko yakiriye agakiza 

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.