Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, WMO; ryatangaje ko umwaka wa 2023 ari wo wagaragayemo ubushyuhe bwinshi ugereranyije n’uko byari biteganyijwe, ndetse ritangaza ko uyu wa 2024 ushoboza kuzaba undi mwaka w’ubushyuhe bukabije.

Byatangajwe muri raporo yasohotse ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 19 Werurwe 2024, yanatanze umuburo ko Isi ikwiye kugira icyo ikora, bitaba ibyo uyu mwaka wa 2024 na wo ukazaba undi mwaka uzarangwa n’ubushyuhe bwinshi.

Izindi Nkuru

Iyi raporo ya WMO, ivuga kandi ko uyu mwaka ushobora kuzarangwa n’amapfa, ndetse n’inkongi zishobora kuzibasira amashyamba, imyuzure n’imiyaga iri ku muvuduko uremereye, kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi raporo yashyizwe hanze mu gihe Impuguke n’Abayobozi mu za Guverinoma zitandukanye, ku wa Kabiri no kuri uyu wa Gatanu, zateraniye i Copenhagen, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko kongera imbaraga mu bikorwa byo guhangana n’ubushyuhe bukabije.

Iyi raporo igira iti “Hagomba gutekerezwa cyane ku bwoko butatu bw’imyuka, ari yo carbon dioxide, methane, na nitrous oxide, yagize igipimo cyo hejuru. Ubushyuhe bwo mu nyanja bwageze ku kigero cyo hejuru kurusha ikindi gihe mu myaka 65 ishize.”

Iki Kigo kivuga ko imihindagurikiye y’ibihe ikomeje guteza akaga gakomeye, by’umwihariko mu kuzamura ubushyuhe ku Isi, ku buryo kugera ku ntego zari ziyemejwe bikomeje kuba ingorabahizi,

Mu butumwa busa n’umuburo, Umunyamabanga Mukuru wa WMO, Celeste Saulo yagize ati “Ntitwigeze tubaho mu bihe nk’ibyo turimo, bigaragara ko tukiri inyuma kuri dogere 1.5C y’ibiteganywa n’amasezerano y’i Paris ku mihindagurikiye y’ibihe.”

Ubushyuhe bwo mu nyanja, bwikubye kabiri mu myaka icumi ishize hagati ya 2014 na 2023, kuva mu kinyacumi cya mbere hatangira gukorwa igenzura hagati ya 1993-2002.

Saulo yakomeje agira ati “Ibihe bidasanzwe bikomeje guteza ingaruka zikomeye ku mibereho n’ubukungu. Ubushyuhe bukabije bwamaze kugira ingaruka mu bice byinshi by’Isi. Umwuka ushyushye, imyuzure, amapfa, inkongi z’umuriro ndetse n’imiyaga ifite imbaraga ikomeje kuba kuri buri Mugabane, kandi bigateza ibihombo byinshi ku mibereho no ku bukungu.”

Yavuze ko ibi byose kandi bisiga abaturage benshi mu kangaratete, agasaba Ibihugu binyamuryango bya WMO, kwagura ibikorwa bigamije kuburira ababituye kugira ngo izi ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe zidakomeza guhitana benshi.

Mu gihe cy’amezi 12, kuva muri Werurwe 2023 kugeza muri Gashyantare 2024, ubushyuhe bwiyongereyeho dogere 1,5 ku gipimo cyari gisanzwe nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Abanyaburayi gishinzwe serivisi z’imihindagurikire y’ibihe.

Inama izahuza Abaminisitiri yabereye muri Denmark yiswe ‘Copenhagen Climate Ministerial’, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe kugeza kuri Gatanu tariki 22 Werurwe, yanitabiriye kandi n’abayobozi b’ibigo bishinzwe ubumenyi bw’ikirere, yarebeye hamwe uburyo hakwihutishwa intego zihawe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru