Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku matora ashobora gusiga handitswe amateka muri Namibia

radiotv10by radiotv10
27/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho ku matora ashobora gusiga handitswe amateka muri Namibia
Share on FacebookShare on Twitter

Abanya-Namibia baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ashobora gusiga habonetse Perezida wa mbere w’umugore utegetse iki Gihugu, cyangwa ishyaka rimaze imyaka 34 ku butegetsi bubuvuyeho.

Ni amatora ayabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, aho Abanya-Namibia baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Ni amatora ashobora guhindura amateka y’iki Gihugu, mu gihe umukandida w’ishyaka rya SWAPO riri ku butegetsi kuva iki Gihugu cyabona ubwigenge mu 1990, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yatsinda aya matora, kuko yaba ari we Perezida wa mbere w’umugore waba ugiye kuyobora iki Gihugu.

Iri shyaka rya SWAPO ryinjiye mu matora riri ku gitutu cy’abaturage barishinja ruswa, kwigwizaho umutungo w’Igihugu, no kuba ntacyo ryakoze ku bushomeri bwugarije urubyiruko muri iki Gihugu, ibishobora gutuma ritakaza amajwi.

Umukandida w’ishyaka rya SWAPO ahanganye n’abandi bakandida 14, icyakora muri bo uhabwa amahirwe ni Panduleni Itula wo mu ishyaka Independent Patriots for Change (IPC), ritavuga rumwe n’ubutegetsi, waje ku mwanya wa kabiri mu matora ya 2019.

Iki gihugu cya Namibiya gituwe n’abaturage barenga miliyoni eshatu, cyari gisanzwe kiyobowe na Peresida w’inzibacyuho Nangolo Mbumba, wagiyeho muri Gashyantare 2024 nyuma y’urupfu rwa Perezida Hage Geingob wayoboye iki Gihugu mu gihe cy’imyaka icyenda.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 19 =

Previous Post

Rwanda&DRCongo: Nyuma y’ibiganiro by’imbonankubone i Luanda hahise haba ibyo ku ikoranabuhanga

Next Post

N’inkono iri ku ziko ntibayirebera izuba: Ubujura mu isura nshya i Kabarondo

Related Posts

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Ibitero by’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uhanganye n’igisirikare cya Leta muri Sudani, byatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, bimaze guhitana...

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

by radiotv10
15/07/2025
0

Muhammadu Buhari, wabaye Perezida wa Nigeria, witabye Imana ku  myaka 82 azize uburwayi yari amaranye igihe, akagwa mu Bwongereza, umubiri...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

by radiotv10
15/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo ingabo za DRC, rukomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bukorerwa abaturage b’abasivile, ndetse rukaba...

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

Umunyemari uzwi mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Zari Hassan wiyita Boss Lady wanabyaranye n’umuhanzi w’ikirangirire Diamond Platnumz avuga ko muri...

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
14/07/2025
0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko hari ibihano biteganyijwe mu gihe...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
N’inkono iri ku ziko ntibayirebera izuba: Ubujura mu isura nshya i Kabarondo

N’inkono iri ku ziko ntibayirebera izuba: Ubujura mu isura nshya i Kabarondo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.