Umusirikare ufite ipeti rya Sergeant mu Ngabo z’u Rwanda wari wafatiwe i Burundi nyuma yo kuhagera atabigambiriye, byemejwe ko yarekuwe, akanagaruka mu Gihugu cye.
Ifatwa ry’uyu musirikare w’u Rwanda, ryari ryemejwe n’ubuyobozi bwa RDF mu itangazo bwari bwashyizwe tariki 24 Nzeri 2025.
Iri tangazo ryagiraga riti “None tariki 24 Nzeri 2025, Sgt SADIKI Emmanuel, umushoferi wa RDF, yambutse atabigambiriye umupaka wa Gasenyi-Nemba akinjira mu Burundi akaza gufatwa na Polisi y’u Burundi.”
Muri iri tangazo, RDF yavugaga ko igiye gukoresha inzira za dipolomasi kugira ngo uyu musirikare wayo, agaruke mu Rwanda.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umunota, avuga ko uyu musirikare wari wafungiwe mu Burundi, yemeza ko yamaze kurekurwa ndetse yagarutse mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yabwiye iki kinyamakuru ati “Yaraje, baramuzanye.”
RADIOTV10