Uwagejeje ikibazo kuri Perezida Paul Kagame, ko hari umusirikare wamwambuye hoteli iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umukuru w’u Rwanda akamwizeza ko ikibazo cye kizakurikiranwa, yamaze guhabwa uyu mutungo we.
Ni ikibazo cyari cyagejejwe kuri Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’Urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri rwari ruteraniye mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 ya Youth Connekt, mu birori byabaye tariki 23 Kanama 2023.
Musinguzi Frank watangiye ashimira Perezida Paul Kagame ku miyoborere myiza, yatumye uyu musore yitinyuka agatangira ubucuruzi akiri muto, na we akaba yarizihizaga imyaka 10 amaze mu bucuruzi, yanavuze ko hari Umusirikare witwa Col (Rtd) Mabano Joseph wamwambuye Hoteli ye yari yaraguze miliyoni 210 Frw iteganye n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Musinguzi Frank wavugaga ko aya mafaranga yari inguzanyo yari yafashe muri Banki, yavuze ko iyo hoteli yari yayiguze na Col (Rtd) Mabano Joseph, ati “Ariko n’uyu munsi ni we ukiyibyaza umusaruro kuva mu kwezi kwa Gatatu.”
Uyu musore yavuze ko iki kibazo yakigejeje mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’ibanze kugeza ku Karere, ndetse no mu buyobozi bw’Inkeragutaraba.
Umukuru w’u Rwanda yahise asaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse, ku buryo uyu musore arenganurwa mu gihe yaba yararenganye.
Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Niba ari byo, ibyo bizakurikiranwa, sinzi impamvu byagorana. Hari inzego z’umwuga za gisirikare ariko hari n’abashinzwe ubutabera cyangwa abashinzwe iby’amahoteli ndetse n’Akarere.”
Perezida Kagame yahise asaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo “Ukuri kumenyekane, ikibazo kive mu nzira nta mpamvu […] Mubikurikirane mubirangize.”
Amakuru ahari ubu, aremeza ko Musinguzi Frank yamaze gusubizwa uyu mutungo we w’ubucuruzi bwakira abantu, ahazwi nko kuri Best Inn Motel.
Musinguzi yemeye aya makuru ko kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nzeri 2023, yararanye ibyangombwa cy’umutungo we, ubu akaba ari mu byishimo byinshi kandi anashimira Umukuru w’u Rwanda.
Yagize ati “Nabihawe [ibyangombwa], ndashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuko ni we mbikesha. Ni umubyeyi uharanira iterambere ry’urubyiruko.”
RADIOTV10