Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amakuru agezweho ku musore wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umusirikare wamunyanganyije hoteli

radiotv10by radiotv10
07/09/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amakuru agezweho ku musore wagejeje kuri Perezida Kagame ikibazo cy’umusirikare wamunyanganyije hoteli
Share on FacebookShare on Twitter

Uwagejeje ikibazo kuri Perezida Paul Kagame, ko hari umusirikare wamwambuye hoteli iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umukuru w’u Rwanda akamwizeza ko ikibazo cye kizakurikiranwa, yamaze guhabwa uyu mutungo we.

Ni ikibazo cyari cyagejejwe kuri Perezida Paul Kagame ubwo yaganiraga n’Urubyiruko rurenga ibihumbi bibiri rwari ruteraniye mu nyubako ya Intare Arena i Rusororo, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 ya Youth Connekt, mu birori byabaye tariki 23 Kanama 2023.

Musinguzi Frank watangiye ashimira Perezida Paul Kagame ku miyoborere myiza, yatumye uyu musore yitinyuka agatangira ubucuruzi akiri muto, na we akaba yarizihizaga imyaka 10 amaze mu bucuruzi, yanavuze ko hari Umusirikare witwa Col (Rtd) Mabano Joseph wamwambuye Hoteli ye yari yaraguze miliyoni 210 Frw iteganye n’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Musinguzi Frank wavugaga ko aya mafaranga yari inguzanyo yari yafashe muri Banki, yavuze ko iyo hoteli yari yayiguze na Col (Rtd) Mabano Joseph, ati “Ariko n’uyu munsi ni we ukiyibyaza umusaruro kuva mu kwezi kwa Gatatu.”

Uyu musore yavuze ko iki kibazo yakigejeje mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’ibanze kugeza ku Karere, ndetse no mu buyobozi bw’Inkeragutaraba.

Umukuru w’u Rwanda yahise asaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo mu buryo bwihuse, ku buryo uyu musore arenganurwa mu gihe yaba yararenganye.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Niba ari byo, ibyo bizakurikiranwa, sinzi impamvu byagorana. Hari inzego z’umwuga za gisirikare ariko hari n’abashinzwe ubutabera cyangwa abashinzwe iby’amahoteli ndetse n’Akarere.”

Perezida Kagame yahise asaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali gukurikirana iby’iki kibazo kugira ngo “Ukuri kumenyekane, ikibazo kive mu nzira nta mpamvu […] Mubikurikirane mubirangize.”

Amakuru ahari ubu, aremeza ko Musinguzi Frank yamaze gusubizwa uyu mutungo we w’ubucuruzi bwakira abantu, ahazwi nko kuri Best Inn Motel.

Musinguzi yemeye aya makuru ko kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Nzeri 2023, yararanye ibyangombwa cy’umutungo we, ubu akaba ari mu byishimo byinshi kandi anashimira Umukuru w’u Rwanda.

Yagize ati “Nabihawe [ibyangombwa], ndashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame kuko ni we mbikesha. Ni umubyeyi uharanira iterambere ry’urubyiruko.”

Musinguzi Frank yari yagejeje ikibazo kuri Perezida Kagame
Hoteli ye yamaze kuyisubizwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Abaturanyi ba Kazungu ukekwaho ibyateye benshi ikikango bahishuye ibindi byabaye mbere

Next Post

SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho

SG wa FERWACY ushinjwa gutekinikira umugore we akagenda muri delegasiyo y’u Rwanda yabyisobanuyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.