Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Al Nassr ikinamo kizigenza muri ruhago, Cristiano Ronaldo, igiye kubona umutoza mushya, ari we Stefano Pioli watoje amakipe akomeye mu Butaliyani arimo AC Milan, bivugwa ko uyu rutahizamu w’umunyaduhigo ari na we wasabye ko uyu mutoza ari we uza muri iyi kipe.

Stefano Pioli, Umutaliyani w’imyaka 58, watoje amakipe akomeye yo mu Butaliyani nka Bologna, Lazio, Inter Milan, Fiorentina na AC Milan, ari hafi kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saudite.

Amakuru dukesha Umunyamakuru Fabrizio Romano, Umutaliyani w’inzobere mu gutangaza amakuru ajyanye no guhinduranya amakipe ku bakinnyi no ku batoza, aremeza ko byamaze kurangira, ndetse ko vuba cyane Stefano Pioli ari buze gutangazwa nk’umutoza mushya wa Al Nassr, nyuma yuko iyi kipe yirukanye uwari umutoza wayo, Umunya-Portugal Luis Castro ku ya 17 Nzeri 2024.

Nk’uko Fabrizio Romano abitangaza, Stefano Pioli, arafata indege yerekeza muri Arabie Saudite kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko aza kuba amaze gusesa amasezerano yari agifitanye n’ikipe ya AC Milan yatoje kuva ku ya 9 Ukwakira muri 2019 kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2024-2025, dore ko ku ya 24 Gicurasi muri 2024, ikipe ya AC Milan yari yatangaje ko izatandukana na we.

Stefano Pioli, wasimbuwe n’umutoza Paulo Fonseca muri AC Milan, mu buzima bwe nk’umutoza, yatwaye igikombe kimwe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani “Serie A” mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, aho icyo gihe yanatwaye ibihembo 2 by’umutoza mwiza w’umwaka muri iyo Shampiyona, ari byo Serie A Coach of the Season 2021-2022 ndetse na Serie A Coach of the Year 2022.

Kujya muri Al Nassr kwa Stefano Pioli, bivuze ko agiye gutoza abakinnyi bakomeye barimo Aymeric Laporte, Marcelo Brozovic, Otávio da Silva Monteiro, Anderson Talisca, Sadio Mané ndetse na Kabuhariwe Cristiano Ronaldo bivugwa ko ari n’umwe mu bahisemo ko iyi kipe yazana uyu mutoza, Stefano Pioli.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 13 =

Previous Post

Muhanga: Igikekwa ku mugabo wateye icyuma undi nyuma yo kumusanga mu kabari bareba umupira

Next Post

Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

Related Posts

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.