Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo

radiotv10by radiotv10
18/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho mu ikipe ikinamo kizigenza wa ruhago y’Isi Cristiano Ronaldo
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Al Nassr ikinamo kizigenza muri ruhago, Cristiano Ronaldo, igiye kubona umutoza mushya, ari we Stefano Pioli watoje amakipe akomeye mu Butaliyani arimo AC Milan, bivugwa ko uyu rutahizamu w’umunyaduhigo ari na we wasabye ko uyu mutoza ari we uza muri iyi kipe.

Stefano Pioli, Umutaliyani w’imyaka 58, watoje amakipe akomeye yo mu Butaliyani nka Bologna, Lazio, Inter Milan, Fiorentina na AC Milan, ari hafi kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saudite.

Amakuru dukesha Umunyamakuru Fabrizio Romano, Umutaliyani w’inzobere mu gutangaza amakuru ajyanye no guhinduranya amakipe ku bakinnyi no ku batoza, aremeza ko byamaze kurangira, ndetse ko vuba cyane Stefano Pioli ari buze gutangazwa nk’umutoza mushya wa Al Nassr, nyuma yuko iyi kipe yirukanye uwari umutoza wayo, Umunya-Portugal Luis Castro ku ya 17 Nzeri 2024.

Nk’uko Fabrizio Romano abitangaza, Stefano Pioli, arafata indege yerekeza muri Arabie Saudite kuri uyu wa Gatatu, nyuma yuko aza kuba amaze gusesa amasezerano yari agifitanye n’ikipe ya AC Milan yatoje kuva ku ya 9 Ukwakira muri 2019 kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2024-2025, dore ko ku ya 24 Gicurasi muri 2024, ikipe ya AC Milan yari yatangaje ko izatandukana na we.

Stefano Pioli, wasimbuwe n’umutoza Paulo Fonseca muri AC Milan, mu buzima bwe nk’umutoza, yatwaye igikombe kimwe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani “Serie A” mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, aho icyo gihe yanatwaye ibihembo 2 by’umutoza mwiza w’umwaka muri iyo Shampiyona, ari byo Serie A Coach of the Season 2021-2022 ndetse na Serie A Coach of the Year 2022.

Kujya muri Al Nassr kwa Stefano Pioli, bivuze ko agiye gutoza abakinnyi bakomeye barimo Aymeric Laporte, Marcelo Brozovic, Otávio da Silva Monteiro, Anderson Talisca, Sadio Mané ndetse na Kabuhariwe Cristiano Ronaldo bivugwa ko ari n’umwe mu bahisemo ko iyi kipe yazana uyu mutoza, Stefano Pioli.

Cedrick KEZA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + fourteen =

Previous Post

Muhanga: Igikekwa ku mugabo wateye icyuma undi nyuma yo kumusanga mu kabari bareba umupira

Next Post

Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

Undi mutwe wateguje Israel ko igiye kubona akaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.