Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru agezweho mu ikipe ya Rayon imaze iminsi umusaruro warasubiye inyuma

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru agezweho mu ikipe ya Rayon imaze iminsi umusaruro warasubiye inyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho wari Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, yahagaritswe kuri izi nshingano, kubera umusaruro udashimishije amaze iminsi ageza kuri iyi kipe yamaze gutakaza umwanya wa mbere muri Shampiyona.

Amakuru y’ihagarikwa rya Robertinho, yatangiye gucicikana mu ijoro ryacyeye, aho bivugwa ko uyu Mutoza Mukuru yahagarikiwe rimwe n’umutoza w’abanyezamu Mazimpaka André.

Aba batoza bombi bahagaritswe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bubashinja umusaruro mubi, aho iyi kipe imaze iminsi ititwara neza mu mikino ya Shampiyona, ndetse ikaba yaramaze gutakaza umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo yari imaze igihe kinini iyoboye.

Rayon Sports ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47 ikaba ikurikiye mucyeba wayo APR FC iyirusha inota rimwe, dore ko yo ifite amanota 48.

Iyi kipe bakunze kwita Murera, mu mikino iheruka gukina, ntiyitwaye neza, dore ko nko mu mikino icumi yose, yatsinzemo itatu gusa.

Umukino iheruka gukina wayihuje na Marine FC amakipe yombi akanganya 2-2, ni umwe mu yababaje abafana b’iyi kipe, ari na wo watumye itakaza umwanya wa mbere, aho umunyezamu Khadime Ndiaye yawunengewemo n’abakunzi b’iyi kipe.

Imyitwarire y’uyu munyezamu, bamwe mu bafana bashinja gutsindisha ikipe, ni na yo yatumye Umutoza w’Abanyezamu, Mazimpaka André, na we ahagarikwa.

Rayon Sports ihagaritse aba batoza mu gihe yitegura gukina na Mukura VS mu mikino ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Kabiri, mu gihe iyi kipe yo mu Karere ka Huye imaze iminsi ishobora Rayon, dore ko inaheruka kuyitsinda igitego 1-0 mu mikino y’umunsi wa 22 wa Shampiyona.

Amakuru avuga ko iyi kipe ikomeza gutozwa na Rwaka Claude wari Umutoza Wungirije, akaba aherutse kuzamurwa mu ikipe y’abagabo, avuye muri Rayon Sports y’Abagore yari abereye Umutoza Mukuru.

Robertinho yahagaritswe n’ubuyobozo bwa Rayon Sports

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

13/04/1994: Ahari ahantu hatagatifu hakomeje gutinyukwa n’abicanyi,…Ibyaranze itariki nk’iyi

Next Post

Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

Related Posts

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

by radiotv10
15/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports, bwasinyishije Umurundi Haruna Ferouz nk’Umutoza Wungirije, wanyuze mu makipe anyuranye mu Gihugu cy’iwabo i Burundi...

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

Iby’ingenzi wamenya ku mukinnyi w’Umunyekongo wasinyiye Rayon Sports

by radiotv10
09/07/2025
0

Ikipe ya Rayon Sports FC yasinyishije rutahizamu w’Umunyekongo, Chadrack Bingi Belo, aba umukinnyi mushya wa 6 uyisinyiye iyi kipe avuye...

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

Uwayezu wayoboye Rayon yongeye kugaragarizwa ibyishimo n’abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
09/07/2025
0

Uwayezu Jean Fidèle wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports akaza kwegura, yagaragarijwe urukundo n’abakunzi b’iyi kipe, bamweretse ko bazirikana ibyo...

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

by radiotv10
08/07/2025
0

Rwanda is delighted to welcome three Arsenal Women Football Club Players Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia Codina who landed...

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

APR FC yamanuye rutahizamu wari umaze iminsi ategerejwe wanakinnye i Burayi

by radiotv10
07/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yasinyishije rutahizamu w’Umunya- Côte d'Ivoire, William Togui Mel wari umaze iminsi avugwaho kuzinjira muri...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

Hari indwara bajyana muri gakondo bazi ko ari amarozi bikazagaragara ko ari iy’amavuriro asanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.