Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

UPDATE: Amakuru agezweho nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas rushinjwa Israel

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
UPDATE: Amakuru agezweho nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas rushinjwa Israel
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ikirenga muri Iran, Ayatollah Ali Khamenei yatanze itegeko ryo gutangiza ibitero kuri Israel, nyuma y’urupfu rwa Ismael Haniyeh wari Umuyobozi wa Hamas bikekwa ko yishwe na Israel. Yari yabanje no kuvuga ko iki Gihugu cyamwivuganye kizabihanirwa.

Ni nyuma y’uko Haniyeh yiciwe i Tehran ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran. Iki Gihugu yiciwemo gisanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya nyakwigendera, cyavuze ko kwihorera ku rupfu rwe ari inshingano zabo.

Mu masaha macye ashize kandi, amakuru ava mu Binyamakuru mpuzamahanga, aravuga ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yatanze itegeko ryo gutera Israel, aho iri tegeko yaritangiye mu nama y’ikirenga y’umutekano yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Ni amakuru yemejwe na batatu bo mu nzego za gisirikare zo hejuru muri Iran, batifuje ko amazina yabo ajya hanze kuko batigeze bahabwa uburenganzira bwo gutangaza aya makuru.

Mu gihe Abanya-Iran bahise batangira gukora imyigaragambyo yamagana iyicwa rya Ismael Haniyeh, Abanya-Palestine bo muri West Bank, na bo bahise bahamagaze imyigaragambyo yo kwamaganga ubu bwicanyi.

Ibi byo kuzihorera kandi byashimangiwe n’umwe mu bayobozi bakomeye muri Hamas, wavuze ko urupfu rwa mugenzi wabo ruzasobanurwa.

Israel ntacyo irabivugaho, icyakora ibiro bishinzwe gutanga amakuru byasohoye ifoto ya nyakwigendera Haniyeh n’amagambo ugenekereje mu Kinyarwanda avuga ngo “gukurwaho”, cyangwa “guhanagura” nyuma y’amasaha macye habaye igitero yaguyemo.

Mu kwezi kw’Ukwakira 2023 ni bwo hatangiye intambara hagati ya Israel na Hamas imaze guhitana Abanya-Palestine barenga ibihumbi 39, mu gihe abandi barenga ibihumbi 91 bakomeretse.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + seven =

Previous Post

Intandaro y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye ku rugo rw’uwabaye Perezida wa Congo yamenyekanye

Next Post

Gisagara: Impungenge ni zose kubera agatsiko k’amabandi kadashaka ko hagira ugatunga urutoki

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Impungenge ni zose kubera agatsiko k’amabandi kadashaka ko hagira ugatunga urutoki

Gisagara: Impungenge ni zose kubera agatsiko k'amabandi kadashaka ko hagira ugatunga urutoki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.