Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

UPDATE: Amakuru agezweho nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas rushinjwa Israel

radiotv10by radiotv10
01/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
UPDATE: Amakuru agezweho nyuma y’urupfu rw’Umuyobozi wa Hamas rushinjwa Israel
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ikirenga muri Iran, Ayatollah Ali Khamenei yatanze itegeko ryo gutangiza ibitero kuri Israel, nyuma y’urupfu rwa Ismael Haniyeh wari Umuyobozi wa Hamas bikekwa ko yishwe na Israel. Yari yabanje no kuvuga ko iki Gihugu cyamwivuganye kizabihanirwa.

Ni nyuma y’uko Haniyeh yiciwe i Tehran ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran. Iki Gihugu yiciwemo gisanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya nyakwigendera, cyavuze ko kwihorera ku rupfu rwe ari inshingano zabo.

Mu masaha macye ashize kandi, amakuru ava mu Binyamakuru mpuzamahanga, aravuga ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yatanze itegeko ryo gutera Israel, aho iri tegeko yaritangiye mu nama y’ikirenga y’umutekano yabaye kuri uyu wa Gatatu.

Ni amakuru yemejwe na batatu bo mu nzego za gisirikare zo hejuru muri Iran, batifuje ko amazina yabo ajya hanze kuko batigeze bahabwa uburenganzira bwo gutangaza aya makuru.

Mu gihe Abanya-Iran bahise batangira gukora imyigaragambyo yamagana iyicwa rya Ismael Haniyeh, Abanya-Palestine bo muri West Bank, na bo bahise bahamagaze imyigaragambyo yo kwamaganga ubu bwicanyi.

Ibi byo kuzihorera kandi byashimangiwe n’umwe mu bayobozi bakomeye muri Hamas, wavuze ko urupfu rwa mugenzi wabo ruzasobanurwa.

Israel ntacyo irabivugaho, icyakora ibiro bishinzwe gutanga amakuru byasohoye ifoto ya nyakwigendera Haniyeh n’amagambo ugenekereje mu Kinyarwanda avuga ngo “gukurwaho”, cyangwa “guhanagura” nyuma y’amasaha macye habaye igitero yaguyemo.

Mu kwezi kw’Ukwakira 2023 ni bwo hatangiye intambara hagati ya Israel na Hamas imaze guhitana Abanya-Palestine barenga ibihumbi 39, mu gihe abandi barenga ibihumbi 91 bakomeretse.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − two =

Previous Post

Intandaro y’urufaya rw’amasasu rwumvikanye ku rugo rw’uwabaye Perezida wa Congo yamenyekanye

Next Post

Gisagara: Impungenge ni zose kubera agatsiko k’amabandi kadashaka ko hagira ugatunga urutoki

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gisagara: Impungenge ni zose kubera agatsiko k’amabandi kadashaka ko hagira ugatunga urutoki

Gisagara: Impungenge ni zose kubera agatsiko k'amabandi kadashaka ko hagira ugatunga urutoki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.