Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru arambuye ku bahanutse mu igorofa ubwo bishimiraga kureba Perezida

radiotv10by radiotv10
13/05/2023
in MU RWANDA
0
Amakuru arambuye ku bahanutse mu igorofa ubwo bishimiraga kureba Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihanganishije abantu 12 bahanutse mu igorofa iri i Nyabugogo ubwo bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu ubwo yatambukaga akabasuhuza. Babiri mu bakomereye muri iyi mpanuka barwariye muri CHUK kuko barembye cyane.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari ahinduye avuye gusura bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, ubwo Perezida Paul Kagame yatambukaga mu gace ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, yasanze abaturage bamutegereje ari benshi bifuza kumusuhuza, na we ntiyabatenguha arahagarara, yururuka mu modoka arabaramutsa.

Abaturage bamugaragarije urugwiro n’urukundo byinshi nkuko bisanzwe, ariko bamwe kubera umubyigano wo kuba buri wese yifuzaga kwihera ijisho Umukuru w’Igihugu, byatumye baremerera ibyuma biba ku igorofa imwe y’i Nyabugogo, bituma bicika, bikubita hasi.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo ryo kwihanganisha abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Mu itangazo ryasohotse mu ijoro ryacyeye, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangiye bugira buti “Umujyi wa Kigali wamenye inkuru ibabaje y’abaturage bakoze impanuka ubwo bahanukaga mu igorofa kubera umubyigano mu gihe bishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu watambukaga asuhuza abaturage mu gace ka Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri iyi mpanuka hakomereyemo abantu 12, barimo abagore (4) bane n’abagabo umunani (8).

Bugakomeza bugira buti “Babiri bararembye cyane, bakaba barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK.”

Ubu buyobozi busoza buvuga ko bukomeza kuba hafi aba bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka yatewe n’umubyigano w’abishimiraga kureba Umukuru w’Igihugu.

Perezida Paul Kagame ukunze gutungura abaturage akabaramutsa dore ko na bo baba bamukumbuye bifuza kumubona amaso ku yandi, yari yanasuhuje abaturage bo mu Karere ka Musanze, ubwo yari avuye mu Karere ka Rubavu, guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + twenty =

Previous Post

Undi mukinnyi wari ukomeye mu ikipe y’Igihugu cy’i Burayi yasezeye ku mugaragaro

Next Post

Salima Mukansanga yongeye gukora Amateka 

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Salima Mukansanga yongeye gukora Amateka 

Salima Mukansanga yongeye gukora Amateka 

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.