Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko u Rwanda rwakiriye izindi doze 1 000 z’inkingo za Marburg zaje zisanga izindi ruherutse kwakira zitangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika ‘Sabin Vaccine Institute’.

Izi nkingo zakiriwe n’u Rwanda mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

MINISANTE ivuga ko izi nkingo zakiriwe mu rwego rwo gukomeza gufasha u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 14.

Minisiteri y’Ubuzima igira iti “Iki cyiciro cya kabiri, cyaje gikurikira izindi doze 700 zatanzwe mbere tariki 05 Ukwakira 2024, nyuma y’icyumweru kimwe hatangajwe iyi ndwara tariki 27 Nzeri.”

Kuva izi nkingo zakwakirwa, hatangiye ibikorwa byo gukinigira, byatangiriye ku bari ku ruhembe mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara ya Marburg yahitanye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Minisiteri igakomeza igira iti “Kugeza ku wa Gatandatu, doze 620 zo mu cyiciro cya mbere, zamaze gutangwa.”

Imibare igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, igaragaza ko hatanzwe izindi nkingo 49 kuri uwo munsi, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 669.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Ikigo Sabin Institute kiri guha inkingo u Rwanda, hagendewe ku mabwiriza n’amategeko y’ubuyobozi bwarwo.

Ivuga kandi ko iki kigo cya ‘Sabin Vaccine Institute’ gikomeje gufasha mu bikorwa by’inkingo z’icyorezo cya Marburg, kandi ko kiri kugira uruhare mu guhangana n’iyi ndwara.

MINISANTE iti “Izi nkingo zoherejwe ndetse n’izindi ngamba zo gukingira, birashimangira intambwe zikomeje guterwa n’u Rwanda mu guhangana na Virusi ya Marburg.”

Igikorwa cyo gutanga inkingo cyatangiriye ku bari ku ruhembe mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Marburg, nk’abakora mu Bitaro no mu mavuriro, biteganywa ko kizakomereza ku bandi bo mu bindi byiciro na byo bishobora kugira ibyago byo kuba bakwandura iyi ndwara.

U Rwanda rukomeje kwakira Inkingo za Marburg
U Rwanda rwakiriye izindi nkingo 1 000

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Menya abahanzi Nyarwanda bahatanye mu bihembo birimo n’abandi b’ibirangirire muri Afurika

Next Post

Umuhanzikazi Cardi B. nyuma yo gutamazwa n’agasembuye yagafatiye icyemezo

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Cardi B. nyuma yo gutamazwa n’agasembuye yagafatiye icyemezo

Umuhanzikazi Cardi B. nyuma yo gutamazwa n'agasembuye yagafatiye icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.