Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira

radiotv10by radiotv10
14/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amakuru arambuye ku nkingo za Marburg u Rwanda rumaze kwakira
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko u Rwanda rwakiriye izindi doze 1 000 z’inkingo za Marburg zaje zisanga izindi ruherutse kwakira zitangwa n’Ikigo cy’Abanyamerika ‘Sabin Vaccine Institute’.

Izi nkingo zakiriwe n’u Rwanda mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda.

MINISANTE ivuga ko izi nkingo zakiriwe mu rwego rwo gukomeza gufasha u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abantu 14.

Minisiteri y’Ubuzima igira iti “Iki cyiciro cya kabiri, cyaje gikurikira izindi doze 700 zatanzwe mbere tariki 05 Ukwakira 2024, nyuma y’icyumweru kimwe hatangajwe iyi ndwara tariki 27 Nzeri.”

Kuva izi nkingo zakwakirwa, hatangiye ibikorwa byo gukinigira, byatangiriye ku bari ku ruhembe mu rugamba rwo guhangana n’iyi ndwara ya Marburg yahitanye abiganjemo abakora mu rwego rw’ubuvuzi.

Minisiteri igakomeza igira iti “Kugeza ku wa Gatandatu, doze 620 zo mu cyiciro cya mbere, zamaze gutangwa.”

Imibare igaragaza uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, igaragaza ko hatanzwe izindi nkingo 49 kuri uwo munsi, aho kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 669.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Ikigo Sabin Institute kiri guha inkingo u Rwanda, hagendewe ku mabwiriza n’amategeko y’ubuyobozi bwarwo.

Ivuga kandi ko iki kigo cya ‘Sabin Vaccine Institute’ gikomeje gufasha mu bikorwa by’inkingo z’icyorezo cya Marburg, kandi ko kiri kugira uruhare mu guhangana n’iyi ndwara.

MINISANTE iti “Izi nkingo zoherejwe ndetse n’izindi ngamba zo gukingira, birashimangira intambwe zikomeje guterwa n’u Rwanda mu guhangana na Virusi ya Marburg.”

Igikorwa cyo gutanga inkingo cyatangiriye ku bari ku ruhembe mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Marburg, nk’abakora mu Bitaro no mu mavuriro, biteganywa ko kizakomereza ku bandi bo mu bindi byiciro na byo bishobora kugira ibyago byo kuba bakwandura iyi ndwara.

U Rwanda rukomeje kwakira Inkingo za Marburg
U Rwanda rwakiriye izindi nkingo 1 000

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 18 =

Previous Post

Menya abahanzi Nyarwanda bahatanye mu bihembo birimo n’abandi b’ibirangirire muri Afurika

Next Post

Umuhanzikazi Cardi B. nyuma yo gutamazwa n’agasembuye yagafatiye icyemezo

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Cardi B. nyuma yo gutamazwa n’agasembuye yagafatiye icyemezo

Umuhanzikazi Cardi B. nyuma yo gutamazwa n'agasembuye yagafatiye icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.