Tuesday, February 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aravuga urupfu rw’Umuvugizi wa AFC/M23 Willy Ngoma

radiotv10by radiotv10
24/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Col Willy Ngoma

Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru menshi akomeje kuvuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’Ihuriro rya AFC/M23, Lieutenant-Colonel Willy Ngoma yishwe arasiwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote z’uruhande rwa FARDC ruhanganye n’iri huriro.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musirikare uri mu bafite amazina akomeye muri AFC/M23 yatangiye kuvugwa mu masaaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026.

Ikinyamakuru Bwiza gikunze gukurikirana amakuru y’urugamba ruhanganishije AFC/M23 na FARDC n’impande zifasha iki gisirikare cya Leta, kiri mu ba mbere batangaje aya makuru, cyavuze ko uyu musirikare yarasiwe mu bitero by’indege za FARDC.

Iki kinyamakuru cyavugaga ko “Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Lt. Col. Willy Ngoma, biravugwa ko yarashwe n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko uyu musirikare yarasiwe mu bitero bya drone ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zagabye mu gace ka Rubaya.”

Amakuru kandi avugwa n’abanyamakuru bo muri DRC barimo uwitwa Daniel Michombero ukunze gutangaza inkuru zibogamiye kuri leta ya Congo, avuga ko uyu musirikare yishwe arashwe.

Uyu munyamakuru yavuze ko “Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe w’inyeshyamba za AFC/M23, yishwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe n’ingabo za FARDC ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, ahagana saa munani n’iminota mirongo ine za mu gitondo, mu mujyi ucukurwamo amabuye y’agaciro wa Rubaya, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru, nk’uko amakuru yo muri ako gace abivuga.”

Uyu munyamakuru yatangaje kandi hari n’abarwanyi babiri b’abacancuro b’abazungu na bo bishwe muri icyo gitero, ndetse aha biciwe hakaba hagaragaye imirambo icyenda yabonetse mu bisigazwa by’inzu.

Nanone kandi amakuru avuga ko Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, na we yakomerekejwe n’ibi bitero by’indege zitagira abapilote za FARDC.

Ikinyamakuru cyitwa Igihe na cyo cyemeje amakuru y’urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma, aho cyatangaje ko “Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yiciwe mu gitero cyagabwe muri santere ya Rubaya muri Teritwari ya Masisi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.”

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, nta ruhande na rumwe; yaba AFC/M23 na FARDC, rwari rwagira icyo rutangaza kuri aya makuru akomeje gucicikana. Igihe cyose hagira igitangazwa kiramenyeshwa abasomyi b’urubuga rwa RADIOTV10.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero byinshi mu bice byose by’imirwano, ibintu bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

TduRwanda2026: Umuholandi yegukanye agace ka gatatu abanje kwanikira abandi

Related Posts

Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n’abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n’abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

by radiotv10
24/02/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya DRC (FARDC) n’abagifasha, rwatangije ibitero by’urugamba rwagutse mu bice byose by’imirwano...

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/02/2026
0

Nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Wazalendo bafatanya na FARDC, yaberaga mu bice bimwe byo muri...

Byamenyekanye ko Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi aherutse kumara iminsi afunzwe n’urwego rw’ubutasi

Byamenyekanye ko Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi aherutse kumara iminsi afunzwe n’urwego rw’ubutasi

by radiotv10
23/02/2026
0

Umujyanama Mukuru ushinzwe Itumanaho akaba n’Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, aherutse gutabwa muri yombi, n’urwego rw’iki Gihugu rushinzwe Iperereza...

Kwakirwa k’umuyobozi wa RSF kwakozwe na Museveni kwatumye Sudani irakarira Uganda

Kwakirwa k’umuyobozi wa RSF kwakozwe na Museveni kwatumye Sudani irakarira Uganda

by radiotv10
23/02/2026
0

Guverinoma ya Sudani yamaganye Igihugu cya Uganda kubera kwakira umuyobozi w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ivuga ko iyo nama...

Umupolisi ufite ipeti rya Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi yirukaniwe kwiba umuceri

Umupolisi ufite ipeti rya Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi yirukaniwe kwiba umuceri

by radiotv10
22/02/2026
0

  Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yirukanye umupolisi ufite ipeti rya Colonel mu Gipolisi cy’iki Gihugu, amuziza kwiba umuceri ugenewe...

IZIHERUKA

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi
AMAHANGA

Amakuru aravuga urupfu rw’Umuvugizi wa AFC/M23 Willy Ngoma

by radiotv10
24/02/2026
0

TduRwanda2026: Umuholandi yegukanye agace ka gatatu abanje kwanikira abandi

TduRwanda2026: Umuholandi yegukanye agace ka gatatu abanje kwanikira abandi

24/02/2026
Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

24/02/2026
Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n’abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n’abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

24/02/2026
Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamenye amakuru azatuma hafatwa umugore wagaragaye akubita inshyi umugabo

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamenye amakuru azatuma hafatwa umugore wagaragaye akubita inshyi umugabo

24/02/2026
Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

24/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru aravuga urupfu rw’Umuvugizi wa AFC/M23 Willy Ngoma

TduRwanda2026: Umuholandi yegukanye agace ka gatatu abanje kwanikira abandi

Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.