Monday, July 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Kwakirwa k’umuyobozi wa RSF kwakozwe na Museveni kwatumye Sudani irakarira Uganda

Kwakirwa k’umuyobozi wa RSF kwakozwe na Museveni kwatumye Sudani irakarira Uganda

Guverinoma ya Sudani yamaganye Igihugu cya Uganda kubera kwakira umuyobozi w’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), ivuga ko iyo nama ihonyora amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani yavuze ko Uganda yishe amategeko mpuzamahanga yakira Umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan Dagalo, ushinjwa ko abarwanyi be bakomeje gukora ibyaha bikomeye byibasira abasivili mu ntambara y’abenegihugu ihanganishije umutwe wa RSF n’ingabo za Sudani.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Ibiro bya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, byatangaje ko yakiriye Generali Dagalo mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Entebbe.

Mu itangazo ryasohotse ku Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani yagize iti: “Guverinoma ya Sudani yamaganye mu buryo bukomeye cyane kuba Guverinoma ya Uganda yakiriye umuyobozi w’inyeshyamba Mohamed Hamdan Dagalo, umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa RSF.”

Iryo tangazo ryamaganye inama yahuje Dagalo na Perezida wa Uganda, rivuga ko usibye kuba ihonyora uburenganzira bwa muntu, inabangamiye inyungu z’abaturage ba Sudani muri rusange.

Icyakora, Perezida Museveni, uheruka gushyirwaho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kugira ngo abe umuhuza hagati y’ingabo za Sudani n’umutwe wa RSF, yashimangiye ko iyi nama yagiranye na Gen. Hamdan Dagalo yitezweho igisubizo cya politiki gishingiye ku mahoro no kurangiza intambara imaze igihe ihanganishije ingabo za Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 17 =