• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Byamenyekanye ko Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi aherutse kumara iminsi afunzwe n’urwego rw’ubutasi

radiotv10by radiotv10
23/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Byamenyekanye ko Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi aherutse kumara iminsi afunzwe n’urwego rw’ubutasi
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyanama Mukuru ushinzwe Itumanaho akaba n’Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, aherutse gutabwa muri yombi, n’urwego rw’iki Gihugu rushinzwe Iperereza azira gukoresha mu buriganya konti ya X [twitter] y’uru rwego.

Uyu witwa Aimé Emmanuel Nibigira, yatawe muri yombi tariki ya 13 Gashyantare 2026, aza kurekurwa mu cyumweru gishize tariki ya 18 Gashyantare.

Amakuru dukesha SOS Médias Burundi, avuga ko uyu muvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, yari acumbikiwe mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (SNR) i Bujumbura.

Amakuru avuga ko yashinjwaga gukoresha mu buryo bubi konti y’Inteko Ishinga Amategeko y’urubuga Nkoranyambaga rwa X [Twitter].

Bivugwa ko yashinjwaga na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’Umunyamabanga Mukuru. Umwe mu bagize umuryango we yagize ati “Yahamagawe ku kazi ubwo yari mu kiruhuko.”

Nk’uko ayo makuru abivuga, Aimé Emmanuel Nibigira yajyanywe muri kasho ya SNR nyuma gato y’ibyo birego. Yagumye muri kasho kugeza arekuwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu.

Umwe mu bo mu muryango we ahakana ibyashinjwaga uyu muvugizi w’Inteko, aho yagize ati “Mu by’ukuri, hari umuntu washoboraga gukoresha mudasobwa ye mu biro ubwo yari muri konji.”

Kugeza ubu ntacyo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi iratangaza kuri iki kibazo, ndetse ntiharajya hanze n’ibyavuye mu iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Kwakirwa k’umuyobozi wa RSF kwakozwe na Museveni kwatumye Sudani irakarira Uganda

Next Post

Uwahoze ari Umupolisi mu bo hejuru muri Polisi y’u Rwanda yitabye Imana azize ibiza

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Uwahoze ari Umupolisi mu bo hejuru muri Polisi y’u Rwanda yitabye Imana azize ibiza

Uwahoze ari Umupolisi mu bo hejuru muri Polisi y’u Rwanda yitabye Imana azize ibiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.