• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
23/07/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe mu gace kiriwe urugamba rwambikanye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ibice byinshi muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, byashizemo abantu bahunze kubera imirwano imaze iminsi ibiri ihanganishije AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo barwanira uruhande rwa Leta ya DRC.

Amakuru aturuka mu bice biri kuberamo iyi mirwano, avuga ko kugeza kuri uyu wa Gatatu hari hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu y’imbunda nini n’into.

Kuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025, hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu mu gice kimwe cya Segiteri ya Katoyi ndetse n’iya Osso Banyungu.

Amakuru kandi avuga ko abaturage benshi batuye muri ibi bice bavuye mu byabo bagahungira muri Lokarite zigereye aho batuye.

Nanone kandi amasasu yumvikanye mu duce twa Katobotobo na Luke, muri Gurupoma ya Nyamaboko ya mbere muri Segiteri ya Osso Banyungu.

Abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo bo mu itsinda rya PARECO, igice cy’uwitwa Mutayomba, ni bo bahanganye n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.

Iyi mirwano yatangiye ku wa Mbere tariki 21 Nyakanga, yakomeje kuri uyu wa Kabiri, ndetse no kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nyakanga 2025.

Ni mu gihe kandi agace ka Mbizo muri Gurupoma ya Ufamandu ya mbere, na ko kumvikanyemo urusaku rw’amasasu kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Iyi mirwano ikomeje guhanganisha AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo barwanira uruhande rw’Ubutegetsi bwa Kinshasa, mu gihe iri Huriro riherutse gusinyana na Leta amahame azagena amasezerano ategerejwe mu kwezi gutaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 1 =

Previous Post

Heavy fighting between AFC/M23 and Wazalendo is taking place in various villages of Masisi

Next Post

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.