Hagaragaye ibimenyetso ko bidasubirwaho umukino uzahuza u Rwanda na Benin wari washyizwe i Catonou mu buryo butunguranye, ushobora kubera i Huye nkuko byari biteganyijwe mbere.
Icyemezo cya CAF cyamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2023, cyaje gitunguranye kivuga ko umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin wari uteganyijwe kubera i Huye wimuriwe i Catonou ku bw’ubujurire bwari bwatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira muri Benin.
Iki cyemezo cyavugaga ko gishingiye ku kuba byaragaragaye ko i Huye nta Hoteli iri ku rwego rwemewe na CAF rwo kuba yacumbikira ikipe y’Igihugu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryahise risubiza CAF riyimenyesha ko iki cyemezo gitunguranye kuko iyi mpuzamashyirahamwe ya Afurika yari yemeye ko uriya mukino uzabera i Huye.
Kuva icyo gihe imirimo yo gusana Hoteli imwe iri i Huye kugira ngo igere ku rwego rwifuzwa, yahise ikorwa amanywa n’ijoro kugira ngo igihe kizagere yarangiye.
Ni na byo byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iva muri Benin igaruka mu Rwanda, ndetse ikaba yaraye igeze i Kigali mu ijoro ryacyeye.
Amakuru yihariye agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya siporo, agaragaza ko uyu mukino wari washyize i Cotonou mu buryo butunguranye, ushobora kuzabera mu Rwanda.
Ubucukumbuzi bwakozwe na RADIOTV10, bugaragaza ko abasifuzi bazasifura uyu mukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin, buriye rutemikirere berecyeza mu Rwanda.
Umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan uzayobora uyu mukino, yagaragaje amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ko yuriye indege imwerecyeza mu Rwanda.
RADIOTV10