Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru ashobora kuryohera Abanyarwanda ku mukino w’Amavubi wazamuye impaka

radiotv10by radiotv10
24/03/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru ashobora kuryohera Abanyarwanda ku mukino w’Amavubi wazamuye impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragaye ibimenyetso ko bidasubirwaho umukino uzahuza u Rwanda na Benin wari washyizwe i Catonou mu buryo butunguranye, ushobora kubera i Huye nkuko byari biteganyijwe mbere.

Icyemezo cya CAF cyamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2023, cyaje gitunguranye kivuga ko umukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin wari uteganyijwe kubera i Huye wimuriwe i Catonou ku bw’ubujurire bwari bwatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira muri Benin.

Iki cyemezo cyavugaga ko gishingiye ku kuba byaragaragaye ko i Huye nta Hoteli iri ku rwego rwemewe na CAF rwo kuba yacumbikira ikipe y’Igihugu.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ryahise risubiza CAF riyimenyesha ko iki cyemezo gitunguranye kuko iyi mpuzamashyirahamwe ya Afurika yari yemeye ko uriya mukino uzabera i Huye.

Kuva icyo gihe imirimo yo gusana Hoteli imwe iri i Huye kugira ngo igere ku rwego rwifuzwa, yahise ikorwa amanywa n’ijoro kugira ngo igihe kizagere yarangiye.

Ni na byo byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iva muri Benin igaruka mu Rwanda, ndetse ikaba yaraye igeze i Kigali mu ijoro ryacyeye.

Amakuru yihariye agera kuri RADIOTV10 mu ishami rya siporo, agaragaza ko uyu mukino wari washyize i Cotonou mu buryo butunguranye, ushobora kuzabera mu Rwanda.

Ubucukumbuzi bwakozwe na RADIOTV10, bugaragaza ko abasifuzi bazasifura uyu mukino wo kwishyura hagati y’u Rwanda na Benin, buriye rutemikirere berecyeza mu Rwanda.

Umusifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan uzayobora uyu mukino, yagaragaje amafoto ku mbuga nkoranyambaga ze ko yuriye indege imwerecyeza mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Umukambwe w’imyaka 80 aremeza ko akiri imanzi atazi uko imibonano imera

Next Post

BREAKING: Amakuru mashya adasubirwaho ku mukino w’Amavubi na Benin

Related Posts

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

Ukwezi mu nshingano, Murenzi yaba ari mu nzira yo gukemura ibibazo bya Rayon cyangwa ni hahandi?

by radiotv10
28/12/2025
0

Tariki 25 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasheshe inzego zose za Rayon Sports maze rushyiraho Komite y’inzibacyuho iyobowe na...

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
28/12/2025
0

Isi ya ruhago ikomeje kunamira uwari umutoza Jean-Louis Gasset witabye Imana ku myaka 72 y’amavuko, aho bamwe mu bafite amazina...

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

Umukinnyi ukomoka muri Congo wakinaga mu Burundi yinjiye muri Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
26/12/2025
0

Umukinnyi Faustin Likau Pizzalo KITOKO ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wakinaga muri Shampiyona y’u Burundi, yamaze gusinyira ikipe...

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

Ikipe y’Igihugu kimwe iri mu zihabwa amahirwe mu gikombe cya Afurika yaciwe akayabo kubera gusuzugura itangazamakuru

by radiotv10
26/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera...

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwasubitse inama y’Inteko Rusange yari iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu
MU RWANDA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impundu zari zigiye kuvuga: Amavubi yihagazeho akagozi gacika mu minota ya nyuma

BREAKING: Amakuru mashya adasubirwaho ku mukino w’Amavubi na Benin

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gufungwa bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.