Brian Kagame, bucura wa Perezida Paul Kagame, ni umwe mu Bofisiye barangije amasomo ya gisirikare hanze y’u Rwanda, bagiye kurahirira rimwe n’abarangije mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare cya Gako.
Ni umuhango uba kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025 mu ishuri Rikuru rwa Gisirikare rya Gako, aho Abofisiye 987 barahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Muri aba Bofisiye barahirira kwinjira muri RDF, harimo 42 bigiye hanze amasomo ya Gisirikare, na bo baragirira rimwe n’aba bandi, bose bagahita binjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Brian Kagame ararahirira kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda nyuma y’amezi icumi arangije amasomo ya girikare mu ishuri ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst ryanarangijemo mukuru we, Ian Kagame.
Brian Kagame, ni umwe mu barangije muri iri shuri mu mpera z’umwaka ushize, mu kwezi k’Ukuboza, byitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, ndetse na bakuru ba Brian Kagame, Yvan Cyomoro Kagame na Ian Kagame we wari umaze imyaka ibiri arangije muri ririya shuri.
Umuhererezi wa Perezida Paul Kagame, arinjira mu ngabo z’u Rwanda nyuma y’imyaka itatu mukuru we Ian Kagame na we arahiriye kwinjira muri RDF, aho we yarahiye tariki 04 Ugushyingo 2022.
Ian Kagame umaze imyaka ubu ufite ipeti rya Major, yamaze kwinjira mu itsinda ry’Ingabo ririnda abayobozi Bakuru barimo Perezida wa Repubulika.
RADIOTV10