Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Gen Muhoozi yatangaje ko yasezeye mu Gisirikare

radiotv10by radiotv10
08/03/2022
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Gen Muhoozi yatangaje ko yasezeye mu Gisirikare
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yasezeye mu Gisirikare cya Uganda yari abereye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yabitangaje mu butumwa yatambukije kuri Twitter ye, kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Werurwe 2022.

Muri ubu butumwa, Lt Gen Muhoozi, yavuze ko “nyuma y’imyaka 28 ndi mu Gisirikare ntagereranywa, Igisirikare cya mbere ku Isi, nishimiye kumenyesha isezera ryanjye.”

Yakomeje avuga ko mu gihe yari mu Gisirikare we na bagenzi be bageze kuri byinshi. Ati “Ngomba urukundo n’icyubahiro abo bagabo n’abagore bose kubera kugera kuri ibyo byiza ku bwa Uganda.”

After 28 years of service in my glorious military, the greatest military in the world, I am happy to announce my retirement. Me and my soldiers have achieved so much! I have only love and respect for all those great men and women that achieve greatness for Uganda everyday.

— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) March 8, 2022

Muri Kamena umwaka ushize wa 2021, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yari yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo Zirwanira ku Butaka avuye ku mwanya wo kuyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe (special force).

Atangaje ibyo gusezera mu Gisirikare hamaze iminsi hari inkuru zishyushye muri Uganda ko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba azasimbura se Museveni ku butegetsi ndetse ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha azaba muri 2026.

Mu Bihugu byinshi, Amategeko Nshinga yabyo ateganya ko ubutegetsi bugomba kuba buri mu maboko y’abasivile.

Ibi byanatumye benshi mu bahoze ari abasirikare bakomeye biganjemo abo ku Mugabane wa Afurika, bagiye babanza kuba abasivile kugira ngo bagere ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iri sezera rye, bahise bavuga ko azavamo Perezida mwiza ubwo azaba asimbuye se, ndetse abandi bamushimira kuba yarakoreye Igihugu cye mu gihe hari n’abandi batahise babyemera bitewe no kuba akunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, bagakeka ko ari kwiganirira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 12 =

Previous Post

Nta cyumweru kirashira undi Mujenerali w’Umurusiya yiciwe muri Ukraine

Next Post

Madamu J.Kagame mu munsi Mpuzamaha w’Abagore muri Kenya mu muhango witabiriwe na Kenyatta

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; na we yageze i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye isinywa ry'amasezerano...

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza...

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

by radiotv10
03/12/2025
0

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by'Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo,...

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

Hatangajwe amagambo y’ingengabitekerezo yavuzwe n’uyikurikiranyweho wanigeze kuvuga andi nkayo mu cyunamo

by radiotv10
03/12/2025
0

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko ya RIB akurikiranyweho ingengabitekerezo ya...

IZIHERUKA

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine
IBYAMAMARE

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

by radiotv10
03/12/2025
0

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Madamu J.Kagame mu munsi Mpuzamaha w’Abagore muri Kenya mu muhango witabiriwe na Kenyatta

Madamu J.Kagame mu munsi Mpuzamaha w’Abagore muri Kenya mu muhango witabiriwe na Kenyatta

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.