Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta n’ibipimo by’imitsindire y’abanyeshuri

radiotv10by radiotv10
27/08/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya: Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta n’ibipimo by’imitsindire y’abanyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho mu barangije mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 96,8%, abakobwa batsinda kurusha abahungu, mu gihe mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye batsinze kuri 93,8% abahungu batsinda kurusha abakobwa.

Mu gutangaza aya manota, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, mu cyiciro cy’abarangije amashuri abanza, hiyandikishije abanyeshuri 203 098, aho biyongereyeho abanyeshuri 15 kuko umwaka ushize hari hakoze abanyeshuri 203 083.

Muri aba bari biyandikishirije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, barimo abakobwa 111 835 n’abahungu 91 263, bakoreye mu bigo by’amashuri 3 718 yiyongereye 74.

Naho mu cyiciro rusange, abanyeshuri biyandikishirije gukora ikizamini cya Leta, ni 143 871 barimo abakobwa 80 327 n’abahungu 63 544. Aba bose bakoze, biyongereyeho 12 269 kuko abakoze umwaka ushize bari 131 602.

 

Uko imitsindire ihagaze

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko mu banyeshuri 203 098 bari biyandikishije, hakoze abanyeshuri 202 021, abakosowe neza ari 201 955.

Mu bipimo by’imitsindire, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko muri iki cyiciro babonye amanota y’ibipimo ngenderwaho by’amanota ni ukuvuga abatsinze, bakaba ari 195 463 bangana na 96,8% mu gihe abatsinzwe ari 3,2%.

Muri iki cyiciro cy’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze ni 107 834 bangana na 97%, mu gihe abahungu bo batsinze ari 87 629 bari ku gipimo cya 96,6%.

Naho mu cyiciro cy’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu banyeshuri 143 871 bari biyandikishije, hakoze 143 227.

Muri aba bakoze, abakosowe neza ni 143 157, aho abatsinze ari 134 245, bangana na 93,8% muri rusange, mu gihe abatsinzwe ari 8 912 bangana na 6,2%.

Muri aba batsinze, harimo abakobwa 73 649, batsinze ku gipimo cya 92%, mu gihe abahungu batsinze ari 60 596 aho bo batsinze ku gipimo cya 95,8%.

Minisitiri w’Uburezi wanagaragaje amasomo yagiye abonekamo amanota macye n’ayo abanyeshuri batatsinze ku bipimo bishimishije, yavuze ko iyo amanota nk’aya asohotse anasigira isomo abakora mu rwego rw’uburezi kugira ngo bisuzume.

Ati “Iyo dukora iki kizamini n’iyo tubireba, ntabwo tuba tureba amashuri gusa cyangwa abanyeshuri gusa, ahubwo natwe tuba twireba, ni yo mpamvu tuba twakoze iyi mibare kugira ngo turebe uko abanyeshuri bacu bakoze, ariko nanone tunarebe ahashyirwa imbaraga.”

Nko mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbye, amasomo abanyeshuri batsinzwe cyane, harimo ubugenge (Physics) aho bayitsinze ku gipimo cya 60%, hakaza ubutabire (Chemistry) yo batsinze kuri 80.

Naho mu masomo batsinze cyane, harimo Ikinyarwanda batsinze kuri 99,9%, Icyongereza batsinze kuri 99,8% naho isomo rya Entrepreneurship ryo bakaba bararitsinze kuri 99,1%.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagaragaje ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024

Abana bahize abandi muri ibi bizamini bahembwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Hakiriwe icyifuzo gishya mu rubanza ruregwamo abagerageje ‘Coup d’État’ muri DRCongo ikabapfubana

Next Post

Uhatanira kuyobora Komisiyo ya AU yageneye ubutumwa abarimo Perezida Kagame, Ndayishimiye na Museveni

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uhatanira kuyobora Komisiyo ya AU yageneye ubutumwa abarimo Perezida Kagame, Ndayishimiye na Museveni

Uhatanira kuyobora Komisiyo ya AU yageneye ubutumwa abarimo Perezida Kagame, Ndayishimiye na Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.