Minisiteri y’Uburezi yatangaje ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye, aho mu barangije mu mashuri abanza batsinze ku gipimo cya 96,8%, abakobwa batsinda kurusha abahungu, mu gihe mu cyiciro rusange cy’ayisumbuye batsinze kuri 93,8% abahungu batsinda kurusha abakobwa.
Mu gutangaza aya manota, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, mu cyiciro cy’abarangije amashuri abanza, hiyandikishije abanyeshuri 203 098, aho biyongereyeho abanyeshuri 15 kuko umwaka ushize hari hakoze abanyeshuri 203 083.
Muri aba bari biyandikishirije gukora ibizamini bisoza amashuri abanza, barimo abakobwa 111 835 n’abahungu 91 263, bakoreye mu bigo by’amashuri 3 718 yiyongereye 74.
Naho mu cyiciro rusange, abanyeshuri biyandikishirije gukora ikizamini cya Leta, ni 143 871 barimo abakobwa 80 327 n’abahungu 63 544. Aba bose bakoze, biyongereyeho 12 269 kuko abakoze umwaka ushize bari 131 602.
Uko imitsindire ihagaze
Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yagaragaje ko mu banyeshuri 203 098 bari biyandikishije, hakoze abanyeshuri 202 021, abakosowe neza ari 201 955.
Mu bipimo by’imitsindire, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko muri iki cyiciro babonye amanota y’ibipimo ngenderwaho by’amanota ni ukuvuga abatsinze, bakaba ari 195 463 bangana na 96,8% mu gihe abatsinzwe ari 3,2%.
Muri iki cyiciro cy’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abakobwa batsinze ni 107 834 bangana na 97%, mu gihe abahungu bo batsinze ari 87 629 bari ku gipimo cya 96,6%.
Naho mu cyiciro cy’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu banyeshuri 143 871 bari biyandikishije, hakoze 143 227.
Muri aba bakoze, abakosowe neza ni 143 157, aho abatsinze ari 134 245, bangana na 93,8% muri rusange, mu gihe abatsinzwe ari 8 912 bangana na 6,2%.
Muri aba batsinze, harimo abakobwa 73 649, batsinze ku gipimo cya 92%, mu gihe abahungu batsinze ari 60 596 aho bo batsinze ku gipimo cya 95,8%.
Minisitiri w’Uburezi wanagaragaje amasomo yagiye abonekamo amanota macye n’ayo abanyeshuri batatsinze ku bipimo bishimishije, yavuze ko iyo amanota nk’aya asohotse anasigira isomo abakora mu rwego rw’uburezi kugira ngo bisuzume.
Ati “Iyo dukora iki kizamini n’iyo tubireba, ntabwo tuba tureba amashuri gusa cyangwa abanyeshuri gusa, ahubwo natwe tuba twireba, ni yo mpamvu tuba twakoze iyi mibare kugira ngo turebe uko abanyeshuri bacu bakoze, ariko nanone tunarebe ahashyirwa imbaraga.”
Nko mu bizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbye, amasomo abanyeshuri batsinzwe cyane, harimo ubugenge (Physics) aho bayitsinze ku gipimo cya 60%, hakaza ubutabire (Chemistry) yo batsinze kuri 80.
Naho mu masomo batsinze cyane, harimo Ikinyarwanda batsinze kuri 99,9%, Icyongereza batsinze kuri 99,8% naho isomo rya Entrepreneurship ryo bakaba bararitsinze kuri 99,1%.
RADIOTV10