Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru kizabamo Shampiyona y’Isi y’Amagare, azafunga by’agateganyo.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025 habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo iri rushanwa ritangire.
Iri tangazo rivuga ko izi nzego zimenyesha “amashuri yose (y’inshuke, abanza, ayisumbuye na kaminuza), ababyeyi ndetse n’abanyeshuri ko mu rwego rwo kwitegura no kwakira irushanwa Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI Road World Championships) rizabera mu Rwanda kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, amasomo azahagarikwa by’agateganyo muri icyo gihe.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Izi ngamba zigamije korohereza imyiteguro y’irushanwa no kutabangamira umutekano w’abaturage n’abitabira iki bikorwa.”
Hanagaragajwe ibizakurikizwa muri kiriya cyumweru, nko kuba amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azafunga by’agateganyo kuva ku itariki ya 21, amasomo akazasubukurwa nk’uko bisanzwe ku wa Mbere tariki ya 29 Nzeri 2025.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iminsi abanyeshuri batagiye ku ishuri, izongerwa ku ngengabihe y’amashuri, ikaboneraho gusaba amashuri arasabwa gutegura hakiri kare uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Iyi Minisiteri kandi yanasabye ko abanyeshuri bazaboneraho umwanya wo kwiga no kumenya byinshi ku mikino y’amagare n’uburyo itegurwa ku rwego mpuzamahanga, ahagaragajwe urubuga bashobora gukuraho ayo masomo yabafasha.
RADIOTV10