Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya ku bahitanywe n’ibiza mu Rwanda bakomeje kwiyongera

radiotv10by radiotv10
03/05/2023
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya ku bahitanywe n’ibiza mu Rwanda bakomeje kwiyongera
Share on FacebookShare on Twitter

UPDATE-Ku gicamunsi: Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko kugeza ubu abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaraye iguye, ari 129.

Mu masaha ya mbere ya saa sita: Imibare y’abahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryacyeye, yagiye izamuka, aho kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 109, barimo 95 b’Iburengerazuba, na 14 bo mu Majyaruguru.

Inkuru yabanje: Amakuru aturuka mu Ntara y’Iburengerazuba, aravuga ko abantu bagera muri 55 ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryacyeye, naho mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba byishe abantu 14.

Iyi mvura yaguye mu ijoro rishyira none ku wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, yibasiye cyane ibice by’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yavuze ko iyi Ntara yahuye n’isanganya rikomeye cyane ku bw’iyi mvura yateje ibiza birimo inkangu ndetse n’isenyuka ry’inzu za bamwe mu baturage zanabagwiriye, bamwe bakahasiga ubuzima.

Gverineri Habitegeko yabwiye RADIOTV10, ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 55 bishwe n’ibi biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu.

Guverineri Habitegeko yagize ati “Twabuze abaturage benshi cyane n’imiryango, ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana.”

Habitegeko wavuganye na RADIOTV10 ari hamwe mu gace kibasiwe n’ibi biza, bari mu bikorwa by’ubutabazi, yaboneyeho gushimira abaturage baramutse bajya gutabara bagenzi babo.

Ati “Ndagira ngo mbashimire ubutabazi, n’ubu hari abo turi kumwe, urumva byabaye nijoro bitunguranye ariko bagerageje gutabara nubwo hari abahasize ubuzima, ariko hari abo batabaye bagihumeka.”

Yavuze kandi ko hari n’umubare munini w’abaturage bakomeretse kubera kugwirwa n’inzu. Ati “Ubu ni byo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi, babuhabwe.”

Aya makuru kandi yanemejwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, yavuze ko ibiza byatewe n’iyi mvura, byangije byinshi, ariko ikibabaje kurusha, ari ubuzima bw’abaturage bwabigendeyemo.

Iyi Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, itangaza ko hari gukorwa ubutabazi bwihuse ku baba babukene bari mu kaga, ndetse no kwihutira gufasha abagizweho ingaruka n’ibi biza.

Uturere twibasiwe n’iyi mvura nyinshi, two muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, turimo aka Rubavu, Karongi, Rutsiro, na Ngororero, ari na two turimo abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe na yo.

Kubera iyi mvura nyinshi kandi, Umugezi wa Sebeya wo mu Karere ka Rubavu, na wo wuzuye, umena amazi yasanze abaturage mu nyubako zabo, wangiza byinshi nk’inzu ndetse n’ibikoresho byinshi byo mu nzu.

Mu Ntara y’Amajyaruguru na yo yibasiwe n’ibi biza byatewe n’imvura nyinshi, na ho hapfuye abantu 14, bituma umubare w’abamaze kwicwa n’ibi biza mu Gihugu, wiyongera ukaba umaze kugera ku bantu 69.

Iyi mvura nyinshi yaraye iguye, nyuma y’igihe gito Ikigo cy’Igihuu cy’Iteganyagihe gitangaje ko muri uku kwezi kwa Gicurasi 2023, hazagwa imvura nyinshi.

 

Imibare yazamutse

Uko ibikorwa by’ubutabazi byagiye bikorwa, imibare y’abamenyekanye bahitanywe n’ibi biza, yakomeje kuzamuka, aho kugeza ubu mu Ntara y’Iburengerazuba hamaze kumenyekana abantu 95, naho mu Ntara y’Amajyaruguru bakaba ari 14.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gicurasi, Guverinoma y’u Rwanda, yatangaje ko abamaze kumenyekana ko baburiye ubuzima bwabo muri ibi biza, ari 129.

Byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, wavuze ko muri aba bahitanjywe n’ibiza, barimo 27 bo mu Karere ka Rubavu, hakaba 26 bo mu Karere ka Rutsiro, 23 bo mu ka Ngororero, muri Nyabihu hakaba hitabye Imana abantu 17, ndetse na 16 bo mu Karere ka Karongi.

Inzu nyinshi zagwiriye abantu bari baryamye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − eleven =

Previous Post

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku biza bidasanzwe byahitanye abarenga 100

Next Post

Umuhanzikazi w’uburanga n’ikimero byihariye yavuze icyo agiye gukoreshwa n’impamvu za politiki ziri muri Kenya

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi w’uburanga n’ikimero byihariye yavuze icyo agiye gukoreshwa n’impamvu za politiki ziri muri Kenya

Umuhanzikazi w’uburanga n'ikimero byihariye yavuze icyo agiye gukoreshwa n’impamvu za politiki ziri muri Kenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.