Amakuru mashya ku bakobwa bakatiwe imyaka 15 kubera kwangiza imyanya ndangagitsina ya mugenzi wabo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakobwa batandatu n’umuhungu umwe bari barakatiwe igifungo cy’imyaka 15 bahamijwe ibyaha bishingiye ku gikorwa cyo kwangiza imyanya ndangagitsina ya mugenzi wabo, bari mu bafunguwe by’agateganyo nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda yemeje ifungurwa ry’abantu 802.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 802 bari barakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye.

Izindi Nkuru

Amakuru yamenyekanye, ni uko muri aba nantu 802 bafunguwe, harimo abakobwa batandatu n’umuhungu umwe bari barakatiwe gufungwa imyaka 15 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.

Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu, ndetse na Kamanzi Cyiza Cardinal, bafunguwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, ubwo hafungurwaga abantu 802 bateganywa muri ririya teka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo.

Aba bakobwa batandatu n’umuhungu umwe kandi, bafunguwe nyuma yuko bari barandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, basaba imbabazi.

Muri Werurwe 2020, aba bakobwa babanje kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwakatiye aba bakobwa n’umuhungu, gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 4 Frw.

Bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruza kubahamya ibyaha, rubakatira gufungwa imyaka 15 no gutanga 4 470 425 Frw.

Mu iburana ryabo, aba bakobwa bemeraga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo ariko ko batari bagambiriye kumwica, bagasaba imbabazi ibyaha bibiri bemeraga.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko bakubise umukobwa mugenzi wabo bagambiriye kumwica bityo ko bari bakwiye guhamwa n’icyaha cy’umugambi wo kwica.

Aba bakobwa batandatu n’umuhungu umwe, batawe muri yombi muri Werurwe 2020 nyuma yuko bakubise mugenzi wabo witwa Uwimana Sandrine bakamwangiza imyanya ndangagitsina cye, bamuziza kuba yari yaratwaye umukunzi w’umwe muri aba bakobwa.

RADIOTV10

Comments 6

  1. lg says:

    icyaha cyo kwangiza imyanya yibanga nikimwe muntwaro abakoze génocide bitwaje abantu bagera aho hantu hibanga bahangiza babigambiriye ninterahamwe muzindi zidakwiye imbabazi uwangijwe ntandishyi ahawe kandi abo bazajya bamucyurira ko ntacyo byabatwaye baravuga ko uko bamugize nuko ateye kuburyo azaphana ipfunwe nimyanyaye yangijwe haraho abantu ubundi batagombye kurenga baharenga bakabyire.gera

  2. Xxxxxx says:

    Ubwose murumva uwo means w,umukobwa hari ubutabera abonye koko? Umuco WO kudahana ko ucuye?

  3. Ariko dushimira Ubuyobozi bwacu n ‘ Umubyeyi w’ Abanyarwanda bose .

    Iteka Umubyeyi arangwa n’ impuhwe.
    Ni ba bamaze iminsi batakambira Nyakubahwa President wa Republic y ‘ Urwanda akaba yabagiriye impuhwe, ntibikwiriye kutubabaza birashimishije , aba bana bigiye byinshi muri Gereza nibaze bafatanye n’ abandi ba nyarwanda kubaka igihugu mu bimwe n’ u bwumvikane

  4. Muvunyi silver says:

    abobakobwa baribakwwiye guhanwa byintanga rugero ahubwo baribakwwiye gufungwa burundu.nonese ubwo uwomukobwa azabyara?haricyo azimarira?cg se ubwo Hari umugabo uzaamushaka kdi aziko afite ikibazo?nono ntibyumvikana nagato bakwiye gusubizwa mambuso kdi uwomukobwa agahabwa impozamarira.bitaribyo abafuguye abobokobwa niyobwa yumusore bashatseko uwobagije yanakwiyahura kuberako ntarwengo rwashoboye kumureganura

  5. Solange Uwimana says:

    Muraho neza! Nejejwe niyi nkuru rwose gufungura bagenzi bacu ntibyakabaye bitubabaza kuko Icyambere nuko President wacu ari umubyeyi mwiza kdi udukunda. Kuba ababariye abavandimwe Imana imwongerere umugisha no kuramba. Naho uwahohotewe nawe nizera neza ko yakize kdi ko akwiye kongera kubana neza nabagenzi be! Nta nzika, kdi nabahawe imbabazi nabo bakwiye kugaragaza ko uwabagiriye impuhwe yakoze ibyo umubyeyi asabwa batewe ishema nabyo mbese bakitwara neza barangwa nikinyabupfura nindangagaciro za kinyarwanda. Dukomeze gukunda no gukorera igihugu cyacu cyatubyaye. Murakoze!!!

  6. Hxx says:

    Muge mureka kwigira abacamanza baganjwe n’amarangamutima , ko abacucuye abantu bakabagira incike n’impfubyi za burundu, bahawe imbabazi bagafungurwa bakagaruka muri Society, ntitubanye neza, arko mwavuzeeeeee Nyakubahwa arakarama. Welcome back Home ahubwo. Barahanwe ntibazongera

Leave a Reply to Xxxxxx Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru