Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amakuru mashya ku bakobwa bakatiwe imyaka 15 kubera kwangiza imyanya ndangagitsina ya mugenzi wabo

radiotv10by radiotv10
14/11/2022
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
6
Amakuru mashya ku bakobwa bakatiwe imyaka 15 kubera kwangiza imyanya ndangagitsina ya mugenzi wabo
Share on FacebookShare on Twitter

Abakobwa batandatu n’umuhungu umwe bari barakatiwe igifungo cy’imyaka 15 bahamijwe ibyaha bishingiye ku gikorwa cyo kwangiza imyanya ndangagitsina ya mugenzi wabo, bari mu bafunguwe by’agateganyo nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda yemeje ifungurwa ry’abantu 802.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 802 bari barakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitandukanye.

Amakuru yamenyekanye, ni uko muri aba nantu 802 bafunguwe, harimo abakobwa batandatu n’umuhungu umwe bari barakatiwe gufungwa imyaka 15 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw.

Nkamiro Zaina, Umulisa Gisèle, Umuhoza Konny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja, Uwimana Zainabu, ndetse na Kamanzi Cyiza Cardinal, bafunguwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022, ubwo hafungurwaga abantu 802 bateganywa muri ririya teka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo.

Aba bakobwa batandatu n’umuhungu umwe kandi, bafunguwe nyuma yuko bari barandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, basaba imbabazi.

Muri Werurwe 2020, aba bakobwa babanje kuburanishwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwakatiye aba bakobwa n’umuhungu, gufungwa imyaka 25 n’ihazabu ya miliyoni 4 Frw.

Bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ruza kubahamya ibyaha, rubakatira gufungwa imyaka 15 no gutanga 4 470 425 Frw.

Mu iburana ryabo, aba bakobwa bemeraga icyaha cyo gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo ariko ko batari bagambiriye kumwica, bagasaba imbabazi ibyaha bibiri bemeraga.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko bakubise umukobwa mugenzi wabo bagambiriye kumwica bityo ko bari bakwiye guhamwa n’icyaha cy’umugambi wo kwica.

Aba bakobwa batandatu n’umuhungu umwe, batawe muri yombi muri Werurwe 2020 nyuma yuko bakubise mugenzi wabo witwa Uwimana Sandrine bakamwangiza imyanya ndangagitsina cye, bamuziza kuba yari yaratwaye umukunzi w’umwe muri aba bakobwa.

RADIOTV10

Comments 6

  1. lg says:
    3 years ago

    icyaha cyo kwangiza imyanya yibanga nikimwe muntwaro abakoze génocide bitwaje abantu bagera aho hantu hibanga bahangiza babigambiriye ninterahamwe muzindi zidakwiye imbabazi uwangijwe ntandishyi ahawe kandi abo bazajya bamucyurira ko ntacyo byabatwaye baravuga ko uko bamugize nuko ateye kuburyo azaphana ipfunwe nimyanyaye yangijwe haraho abantu ubundi batagombye kurenga baharenga bakabyire.gera

    Reply
  2. Xxxxxx says:
    3 years ago

    Ubwose murumva uwo means w,umukobwa hari ubutabera abonye koko? Umuco WO kudahana ko ucuye?

    Reply
  3. Nsabimana Tertullien says:
    3 years ago

    Ariko dushimira Ubuyobozi bwacu n ‘ Umubyeyi w’ Abanyarwanda bose .

    Iteka Umubyeyi arangwa n’ impuhwe.
    Ni ba bamaze iminsi batakambira Nyakubahwa President wa Republic y ‘ Urwanda akaba yabagiriye impuhwe, ntibikwiriye kutubabaza birashimishije , aba bana bigiye byinshi muri Gereza nibaze bafatanye n’ abandi ba nyarwanda kubaka igihugu mu bimwe n’ u bwumvikane

    Reply
  4. Muvunyi silver says:
    3 years ago

    abobakobwa baribakwwiye guhanwa byintanga rugero ahubwo baribakwwiye gufungwa burundu.nonese ubwo uwomukobwa azabyara?haricyo azimarira?cg se ubwo Hari umugabo uzaamushaka kdi aziko afite ikibazo?nono ntibyumvikana nagato bakwiye gusubizwa mambuso kdi uwomukobwa agahabwa impozamarira.bitaribyo abafuguye abobokobwa niyobwa yumusore bashatseko uwobagije yanakwiyahura kuberako ntarwengo rwashoboye kumureganura

    Reply
  5. Solange Uwimana says:
    3 years ago

    Muraho neza! Nejejwe niyi nkuru rwose gufungura bagenzi bacu ntibyakabaye bitubabaza kuko Icyambere nuko President wacu ari umubyeyi mwiza kdi udukunda. Kuba ababariye abavandimwe Imana imwongerere umugisha no kuramba. Naho uwahohotewe nawe nizera neza ko yakize kdi ko akwiye kongera kubana neza nabagenzi be! Nta nzika, kdi nabahawe imbabazi nabo bakwiye kugaragaza ko uwabagiriye impuhwe yakoze ibyo umubyeyi asabwa batewe ishema nabyo mbese bakitwara neza barangwa nikinyabupfura nindangagaciro za kinyarwanda. Dukomeze gukunda no gukorera igihugu cyacu cyatubyaye. Murakoze!!!

    Reply
  6. Hxx says:
    3 years ago

    Muge mureka kwigira abacamanza baganjwe n’amarangamutima , ko abacucuye abantu bakabagira incike n’impfubyi za burundu, bahawe imbabazi bagafungurwa bakagaruka muri Society, ntitubanye neza, arko mwavuzeeeeee Nyakubahwa arakarama. Welcome back Home ahubwo. Barahanwe ntibazongera

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + seven =

Previous Post

Umudepite yeguye nyuma yuko Perezida Kagame avuze ko hari umaze igihe afatwa yasinze

Next Post

Kicukiro: Ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yavuze icyabimuteye

Related Posts

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30. Ni icyemezo...

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yatangaje igiye guhugura urubyiruko ku mikoreshereze y'ikoranabuhanga muri serivisi z'imari hifashishijwe telefoni ngendanwa, kugira ngo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ari...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

by radiotv10
18/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 74 y’amavuko usanzwe akora akazi ko kunganira abantu mu mategeko, ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha...

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

Igisubizo cyahawe ushinja ubuyobozi kumuteza ubukene cyumvikanamo ko akwiye gukurayo ijisho

by radiotv10
18/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, uvuga ko ubuyobozi bwamutwariye umusaruro w’ikawa wari kuvamo agera miliyoni...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Kicukiro: Ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yavuze icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.