Sunday, July 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

BREAKING: Amakuru mashya ku bimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

radiotv10by radiotv10
25/04/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
BREAKING: Amakuru mashya ku bimukira ba mbere bazoherezwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvuvizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yavuze ko abimukira ba mbere bazoherezwa n’iki Gihugu mu Rwanda, bamaze kumenyekana, ndetse ko indege izabatwara yamaze gutegurwa.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu yemeje amasezerano cyagiranye n’u Rwanda yo kohereza abimukira bakinjiyemo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Aya masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yabanje guhura n’inzitizi, nanone uyu munsi ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, yanemejwe n’Ubwami bw’u Bwongereza.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe yanashimangiye ibiherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak; ko indege izatwara abimukira ba mbere igomba kuzatangira “mu byumweru biri hatati y’ 10 na 12” biri imbere, aho aherutse kuvuga ko Guverinoma y’u Bwongereza yizeye ko uko byagenda kose abimukira bazatangira koherezwa mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Nubwo Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe yavuze ko indege izatwara abimukira ba mbere yamaze gutegurwa, ariko yirinze kugira byinshi abitangazaho.

Nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje aya masezerano, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwiteguye ku buryo n’iyo bahita boherezwa bakwakirwa kandi bakagenerwa ibyo bateganyirizwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Kwibuka30: Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame bucyebura abagoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda

Next Post

Icyifuzo cyakunze gutangwa mu bizamini bya ‘Permis’ cyasubijwe

Related Posts

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

I Doha muri Qatar ahakomeje kubera ibiganiro by’imishyikirano hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hateganyijwe gutangazwa...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

by radiotv10
19/07/2025
0

As peace talks between the AFC/M23 coalition and the government of the Democratic Republic of Congo continue, an official announcement...

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

by radiotv10
18/07/2025
0

Ambasaderi wa Uganda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alhajji Farid M. Kaliisa, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo,...

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

by radiotv10
18/07/2025
0

The DRC Ministry of Foreign Affairs reaffirmed on Thursday that Minister Thérèse Kayikwamba Wagner had summoned the Ugandan Ambassador to...

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

by radiotv10
18/07/2025
0

Umudepite uhagarariye Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aratabariza impunzi z’Abanyekongo ziri mu Burundi zimuriwe mu...

IZIHERUKA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro
AMAHANGA

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

by radiotv10
19/07/2025
0

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

19/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

19/07/2025
The Myth of “Hard work pays”

The Myth of “Hard work pays”

19/07/2025
Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

18/07/2025
Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisubizo cya Polisi ku bifuza ko hakurwaho kimwe mu bizamini bya ‘Permis’ giteza impaka

Icyifuzo cyakunze gutangwa mu bizamini bya ‘Permis’ cyasubijwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Haratangazwa ibyasinywe hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo n’ibimaze kugerwaho mu biganiro

Nyamasheke: Abakoze ubwarimu bamaze amezi arindwi batarahembwa

Eng.-An official announcement expected on progress made in AFC/M23 talks with the Congolese Government

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.