Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru mashya ku byaha biregwa umunyamakuru Fatakumavuta

radiotv10by radiotv10
22/10/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya ku byaha biregwa umunyamakuru Fatakumavuta
Share on FacebookShare on Twitter

Mu byaha biregwa umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, hiyongereyeho icyo gukoresha ibiyobyabwenge, nyuma yuko isuzuma rigaragaje ibipimo biri hejuru ko mu mubiri we birimo.

Aya makuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi warwo, Dr Murangira B. Thierry.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangaje ko Fatakumavuta akurikiranyweho icyaha cyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, n’icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira, Dr Murangira B. Thierry yatangaje mu byaha bikurikiranywe kuri uyu mugabo, hiyongereyeho n’icyo gukoresha ibiyobwenge, anavuga uburyo byamenyekanye.

Yagize ati “Twaje kumupimisha ibiyobyabwenge dusanga akoresha urumogi, ibisubizo by’abahanga bigaragaza ko afite igipimo cya 298 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0 na 20.”

Fatakumavuta, yatawe muri yombi nyuma yuko yakunze kugaragara mu biganiro atangira ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, akoresha amagambo akomeye kuri bamwe mu basanzwe bazwi mu myidagaduro.

Nanone kandi ubwe yigeze kuvuga ko yagiye ahamagazwa kenshi na RIB, kugira ngo yisobanure ku byo yabaga yatangaje, ariko ko yamaze gufata icyemezo ko atazongera kwitaba, ahubwo ko azategereza uru rwego rukajya kumwifatira.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na rwo rwemeza ko uyu mugabo yagiye ahamagazwa kenshi, akagirwa inama kugira ngo ahagarike ibikorwa bigize ibyaha byumvikanaga mu biganiro bye, ariko akinangira, kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyo gukoresha imbaraga z’amategeko.

Dr Murangira yari aherutse kugira ati “Afashwe nyuma y’igihe kirekire yarihanangirijwe, yaragiriwe inama, yarigishijwe ariko ahitamo kwinangira. Ikigomba gukurikizwa rero nta kindi uretse kuba amategeko agomba gukurikizwa.”

Umuvugizi wa RIB kandi yanagiriye inama abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abakora mu ruganda rw’imyidagaduro kutumva ko bari mu Isi yabo, ngo babyitwikire bakore ibikorwa bigize ibyaha, kuko inzego z’ubutabera na zo ziba ziri maso, kandi na bo zibareba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 6 =

Previous Post

Umutwe ufasha FARDC guhangana na M23 uravugwaho andi makuru

Next Post

Icyo umuryango w’umukobwa wapfuye urupfu rutunguranye ruregwa abasore babiri uvuga ku makuru ari gukwirakwizwa

Related Posts

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we
SIPORO

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

by radiotv10
31/07/2025
0

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

31/07/2025
Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo umuryango w’umukobwa wapfuye urupfu rutunguranye ruregwa abasore babiri uvuga ku makuru ari gukwirakwizwa

Icyo umuryango w’umukobwa wapfuye urupfu rutunguranye ruregwa abasore babiri uvuga ku makuru ari gukwirakwizwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.