Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

General Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’Igihugu, aragezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru.

Ni nyuma y’iminsi itanu atawe muri yombi, kuko yafashwe tariki 21 Mata 2023, bikaba biteganyijwe ko agezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru w’Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Kane tariki 27 Mata 2023.

Aya makuru yo kugezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru, yatangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata, anemezwa n’Ubucamanza bw’u Burundi.

General Bunyoni yatangiye gushakishwa mu ntangiro z’icyumweru gishize, ubwo Polisi n’inzego z’Iperereza mu Burundi, zajyaga gusaka iwe, bitegetswe n’Umushinjacyaha Mukuru, bivugwa ko mu rugo rwe hahishe amafaranga menshi.

Izi nzego zabanje kumubura, zaje kumufata tariki 21 Mata 2023, zimusanze aho yari yihishe, mu gace ka Nyamuzi muri Komini ya Kabezi mu Ntara ya Bujumbura.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 24 Mata 2023, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Vestine Nahimana n’uw’Urukiko rw’Ikirenga, Agnès Bangiricenge, bagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru cyavugaga ku ifatwa rya General Bunyoni.

Agnès Bangiricenge yavuze ko uyu wabaye Minisitiri w’Intebe muri iki Gihugu, akurikiranyweho ibyaha bitatu; icyo guhungabanya umutekano w’Igihugu, icyo gukoresha nabi umutungo w’Igihugu ndetse n’icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yahabwaga n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Kuri uyu wa Kane, General Bunyoni aragezwa imbere y’Umushinjacyaha Mukuru, amenyeshwe ibi byaha aregwa, anabisobanurirwe, ubundi azabiburanishweho, nkuko biteganywa n’amategeko y’u Burundi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Ifoto ya Madamu wa Perezida w’u Burundi yakoze benshi ku mutima

Next Post

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.