Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Kagame ategerejwe mu Gihugu cy’abaturanyi b’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, aho azagirana ibiganiro na Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan, bigamije gukomeza guteza imbere umubano mwiza usanzwe uranga ibi Bihugu byombi.

Perezida Paul Kagame, aragirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri kuva kuri uyu wa 27 kugeza tariki 28 Mata 2023.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame agera ku Kibuga cy’Indege kitiriwe Julius Nyerere (JNIA) yakirwe na Minisititi ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame kandi arakirwa na Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan mu biro bye, banagirane ibiganiro bibera mu muhezo.

Nyuma y’ibi biganiro byo mu muhezo, Abakuru b’Ibihugu byombi, bazagirana ikiganiro n’Itangazamakuru kizibanda ku mubano w’u Rwanda na Tanzania usanzwe wifashe neza kandi urimo imishinga y’inyungu zihuriweho.

Leta y’u Rwanda n’iya Tanzania, zisanzwe zifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, uburezi, ndetse no mu rwego rw’umuco.

Guverinoma ya Tanzania ivuga ko uru ruzinduko rwa Perezida Paul Kagame, ari ikimenyetso cy’umubano mwiza usanzwe uri hagati y’Ibihugu byombi, kandi rukaba rugamije gukomeza kuwuha ingufu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Amakuru mashya ku rubanza rwa General Bunyoni ukurikiranyweho ibyaha bikomeye

Next Post

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Uganda mu nama idasanzwe

Related Posts

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

Uganda ni iyanyu- Gen.Muhoozi yongeye guhamya ko Abanyarwanda n’Abanya-Uganda ari abavandimwe

by radiotv10
27/06/2025
0

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda kiyunguruye, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yatumiye Abanyarwanda ko mu minsi y’ibiruhuko...

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

Muri Kenya hadutse imyigaragambyo ikaze ifitanye isano n’imaze umwaka ibaye

by radiotv10
25/06/2025
0

Abanya-Kenya ibihumbi n’ibihumbi biraye mu mihanda mu myigaragambyo igamije kwibuka abaguye mu yindi yabaye umwaka ushize muri iki Gihugu cya...

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

Kabila reveals a secret to his successor Tshisekedi, outlining three remaining options

by radiotv10
25/06/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former President of the Democratic Republic of the Congo(DRC), has presented his successor, Felix Tshisekedi, with...

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

Igihugu cya Zambia ntigikozwa ibyo kuba uwakibereye Perezida yashyingurwa mu kindi

by radiotv10
25/06/2025
0

Leta ya Zambia yatanze ikirego mu Rukiko rwo muri Afurika y’Epfo isaba ko ishyingurwa rya Edgar Lungu wayoboye iki Gihugu...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Uganda mu nama idasanzwe

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yerecyeje muri Uganda mu nama idasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.