• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
03/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; na we yageze i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’Amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Rwanda.

Byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Ukuboza 2025, binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko “Perezida Kagame yageze i Washington, D.C., aho azahurira na Perezida Donald Trump, akanasinya Amasezerano y’i Washington.”

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame yageze i Washington nyuma y’amasaha macye Perezidansi ya DRC na yo itangaje ko Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo na we yageze muri America.

Umuhango wo gusinya aya masezerano hagati y’u Rwanda na DRC, uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 04 Ukuboza 2025 muri White House- Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, ukazayoborwa na Donald Trump.

Iki gikorwa cyo gusinya aya masezerano, kibaye nyuma y’iminsi micye, Abakuru b’Ibihugu byombi; Perezida Kagame na Tshisekedi; batangaje ko bemeye guhura bagashyira umukono ku Masezerano y’Amahoro ya burundu.

Binabaye kandi nyuma y’iminsi micye aba Baperezida bombi banakiriye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yagiriye mu Bihugu byombi, aho yanahuye n’aba Bakuru b’Ibihugu, yari yanahuje mu biganiro byaabaye muri Werurwe uyu mwaka, byari bigamije kubyutsa icyizere bityo n’ibiganiro bibone aho bihera.

Perezida Kagame ubwo yakirwaga muri America

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + twenty =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Next Post

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.