Perezida Paul Kagame, yakiriye mugenzi we Romuald Wadagni wa Benin watangiye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi ibiri, ari na rwo rwa mbere agiriye muri iki Gihugu kuva yajya ku buyobozi muri Gicurasi uyu mwaka.
Ni uruzinduko Romuald Wadagni yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026, aho Umukuru w’u Rwanda yamwakiriye muri Village Urugwiro, mu cyubahiro gihabwa abanyacyubahiro.
Ubwo yageraga muri Village Urugwiro, Perezida wa Benin, Romuald Wadagni n’itsinda ry’abayobozi ayoboye bazanye mu ruzinduko, bakiriwe n’akarasisi.
Umukuru w’u Rwanda na mugenzi we wa Benin kandi bahise bagirana ibiganiro byabaye mu muhezo, bikurikirwa n’ibikorwa binyuranye bya Perezida wa Benin.
Biteganyijwe ko Romuald Wadagni asura ibikorwa binyuranye n’ahantu hatandukanye mu Rwanda harimo Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ruri ku Gisozi.
Mu gusura uru Rwibutso, biteganyijwe ko Perezida wa Benin, yunamira akanaha icyubahiro inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziruhukiye kuri uru Rwibutso.
Uru ruzinduko rwa mbere rwa Perezida wa Benin agiriye mu Rwanda, rugamije gukomeza guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi, ahateganyijwe kandi gusinywa amasezerano y’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, ndetse n’ibiganiro bigamije gutsimbataza umubano no kwagura imikoranire n’ubufatanye mu nzego zinyuranye.
RADIOTV10