Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye mu ngabo z’u Rwanda abasirikare barimo Major General Aloys Muganga, na Brigadier General Francis Mutiganda n’abandi Bofisiye 14, ndetse n’abandi 116 bafite andi mapeti.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023.
Iri tangazo rivuga ko “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye muri RDF Maj Gen Aloys Muganga, Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n’abandi Bofisiye 14.”
Iri tangazo kandi rivuga ko Perezida wa Repubulika yirukanye abasirikare 116 bafite andi mapeti ndetse akanemeza iseswa ry’amasezerano ry’abandi basirikare 112 bafite andi mapeti bakoraga ku buryo bw’amasezerano.
Maj Gen Aloys Muganga uri mu birukanywe, yagize imyanya mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nko kuba mu mpera za 2018 yarahawe kuyobora Inkeragutabara, ariko ntatindeho kuko uyu mwanya yahawe mu kwezi k’Ugushyingo 2018, yawukuweho muri Mata 2019, agahita agirwa umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ibikoresho muri RDF.
Naho Brig Gen Mutiganda yahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (National Intelligence and Security Service, NISS) akaba yari yakuwe kuri izi nshingano mu kwezi k’Ukwakira 2018.
Aba basirikare barimo abo hejuru, birukanywe nyuma y’amasaha macye Perezida wa Repubulika anakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bukuru bwa RDF, zasize General Jean Bosco Kazura asimbuwe na Lt Gen Mubarakh Muganda ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, na we agahita asimburwa na Maj Gen Vincent Nyakarundi ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.
RADIOTV10