U Rwanda rwakiriye toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe byagejejwe ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, rwatumije binyuze mu masezerano y’ubufatanye Ibihugu byombi biherutse gusinya mu rwego rw’ingufu.
Byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026, ubwo hakirwaga ubwato bunini MT Sea Wolf ubwo bwageraga i Mombasa butwaye ibikomoka kuri peteroli byatumijwe n’u Rwanda.
Kwakira ubu bwato bifatwa nk’intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Kenya agamije gufasha u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli bihagije kandi bihoraho, mu rwego rwo kongera umutekano w’ingufu no guteza imbere ubufatanye mu karere.
Iyi Minisiteri yagize iti “Kwakira ubu bwato bwazanye ibikomoka kuri peteroli by’u Rwanda ni intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye u Rwanda na Kenya biherutse gusinyana, agamije guharanira ko ibikomoka kuri Peteroli biboneka ku isoko ryo mu Rwanda mu buryo buhagije kandi buhoraho (energy security), ndetse no guteza imbere ubufatanye mu karere.”
Mu muhango wo kwakira ubu bwato, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Armand Zingiro wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda, yashimangiye ubushake bw’u Rwanda bwo gukomeza gukorana bya hafi na Kenya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere intego yo kurushaho kwishyira hamwe kw’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Yavuze ko ubufatanye nk’ubu ari ingenzi mu guteza imbere ubukungu n’iterambere rirambye ry’akarere.
Umunyamabanga wa Leta kandi yagaragaje icyizere ko kwakira ubwato MT Sea Wolf ari intangiriro y’imikoranire irambye izatuma amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya ashyirwa mu bikorwa, ndetse ikarushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Aya masezerano agamije kandi guteza imbere uburyo bwo gutanga ibikomoka kuri peteroli ku isoko ry’u Rwanda mu buryo buhoraho, mu gihe ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo kurushaho gukorana mu bijyanye n’ingufu n’ubucuruzi.

RADIOTV10