Sunday, February 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Uwari uyoboye igitero cy’i Kinigi cyahitanye Abanyarwanda 15 yasabiwe gufungwa burundu

radiotv10by radiotv10
24/11/2021
in MU RWANDA
0
AMAKURU MASHYA: Uwari uyoboye igitero cy’i Kinigi cyahitanye Abanyarwanda 15 yasabiwe gufungwa burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Selemani Kabayija wari mu bayoboye igitero cyagabwe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze muri 2019 kigahitana Abanyarwanda 15, yasabiwe gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bumaze iminsi buburana n’abaregwa mu rubanza ruregwamo bamwe mu bafatiwe mu mitwe irwanya u Rwanda barimo n’uyu Selemani Kabayija, bwasabye Urukiko rwa Gisirikare guhamya ibyaha uyu wari mu mutwe wa RUD-Urunana.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kandi guhanisha Selemani Kabayija gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho byanatumye amaraso y’Abanyarwanda 15 ameneka ndetse abagera kuri 14 bagakomereka.

Selemani Kabayija yari umwe mu bari bayoboye kiriya gitero cyagabwe tariki 05 Ukwakira 2019 kigahitana bamwe mu baturage b’i Kinigi barimo n’abishwe urw’agashinyaguro,

Kabayija akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi, ubujura bukoresheje intwaro, kwinjira mu mitwe yitwaje intwaro ndetse n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabye Urukiko ko ibi byaha byose bikekwa kuri Kabayija bimuhama ubundi agahanishwa igifungo kiruta ibindi muri ibi byaha ari cyo cya burundu.

Seleman Kabayija wari mu buyobozi bwa kiriya gitero cya RUD-Urunana, yigeze kugaruka ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi bo muri Guverinoma ya Uganda mu gutera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Seleman Kabayija yagarutse kuri Philemon Mateke, yavuze ko kiriya gitero cyatewe inkunga n’uyu mugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Mushikiwabo yakiriwe na Papa Francis avayo amuvuga imyato

Next Post

Masudi yavuze ko umwaka ushize Rayon yasaga nk’itariho ubu bakaba bari kuyizanzamura

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

by radiotv10
01/02/2026
1

Umunyarwanda aho yicaye hose uyu munsi, ntakindi kimuri mu bitekerezo uretse Intwari z'u Rwanda n'ubutwari bwaziranze, dukesha umusingi w'ibyo Abanyarwanda...

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

by radiotv10
01/02/2026
0

Kayiranga Azalie wo mu kagari Gitwa mu murenge wa Gihombo akurikiranyweho kwica umuhungu we witwaga Habyalimana Michel wari umaze igihe...

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

by radiotv10
01/02/2026
0

Ku mugoroba ubanziriza umunsi wo kwizihiza Intwari z'u Rwanda, mu Karere ka Ruhango habereye igitaramo cyihariye cyari kigamije gusingiza no...

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

by radiotv10
01/02/2026
1

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

01/02/2026
Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

01/02/2026
Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

31/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Masudi yavuze ko umwaka ushize Rayon yasaga nk’itariho ubu bakaba bari kuyizanzamura

Masudi yavuze ko umwaka ushize Rayon yasaga nk’itariho ubu bakaba bari kuyizanzamura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.