Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yakiriwe n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis, avayo avuga uburyo ari umugabo wiyoroshya bihebuje.
Louise Mushikiwabo yagaragaje akanyamuneza yatewe no kwakira na Papa Francis mu ntangiro z’iki cyumweru aho yanyujije ubutumwa kuri Twitter avuga uburyo yiyumva nyuma yo kubonana n’uriya mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi.
Yavuze ko yishimiye bidasanzwe kuba yakiriwe na Papa, “Umugabo w’umunyarugwiro kuri bose, wiyoroshya bihebuje. Imana ikomeze kumuha imigisha itagabanyije.”
Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa OIF, utangaza ko ibiganiro byahuje Louise Mushikiwabo na Papa Francis i Vatican, byagarutse ku bufatanye bukwiye kubaho mu gushyigikira abaturage ba Liban na Haiti bisanzwe ari bimwe mu bihugu bigize OIF bikaba muri bifite ibibazo bitandukanye.
Ubutumwa bwa OIF yanyujije kuri Twitter, bugira buti “Ibiganiro byabo byagarutse ku bikenewe mu guhuza imbaraga mu rwego rwo gufasha abaturage ba Liban na Hait, ibihugu byombi bya OIF byugarijwe n’ibibazo bikomeye.”
RADIOTV10
- Click to share on Twitter (Opens in new window)
- Click to share on Facebook (Opens in new window)
- Click to share on WhatsApp (Opens in new window)
- Click to share on LinkedIn (Opens in new window)
- Click to share on Telegram (Opens in new window)
- Click to print (Opens in new window)
- Click to share on Skype (Opens in new window)
- Click to email this to a friend (Opens in new window)