• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe

radiotv10by radiotv10
18/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku ntambara ya Iran na Israel& America: Undi muyobozi yishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yemeje ko yishe Minisitiri w’Ubutasi wa Iran, Esmail Khatib, uje akurikira iyicwa ry’abandi bayobozi mu nzego zo hejuru z’iki Gihugu barimo uwari Umuyobozi w’Inama y’Umutekano.

Iyicwa rya Esmail Khatib ryemejwe na Minisitiri w’ingabo wa Israel, wa avuze kuri uyu wa Gatatu igisirikare cyishe Minisitiri w’ubutasi wa Iran, uje akurikira Ali Larijani wari umuyobozi mukuru w’Inama y’Umutekano wa Iran, Ali Larijani n’umuyobozi w’ingabo za Basij.

Kuri uyu wa Gatatu kandi, Iran yagabye ibitero kuri Israel no mu bihugu bituranye byo mu kigobe, aho humvikanye iturika mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar.

Ibi bitero byabaye nyuma y’amasaha make itangazamakuru rya Leta ya Iran ryemeje ko igisirikare cya Israel cyishe umuyobozi mukuru w’inama y’umutekano wa Iran, Ali Larijani mu gitero cyabaye mu ijoro rimwe, kimwe na Genera Gholam Reza Soleimani, umuyobozi w’ingabo z’abashinzwe umutekano za Basij, uzwiho kugira uruhare mu kubangamira abigaragambyaga.

Igitero cy’indege cya Israel cyagabye ku nyubako iri i Bachoura, hagati muri Beirut, kiyisenya burundu mu gitondo cya kare. Ibitero bibiri byabanje ku mazu yo guturamo mu tundi duce two hagati muri Beirut byahitanye abantu batandatu binakomeretsa abandi 24, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Libani ibivuga.

Ibitero bya Israel byibasira Beyrouth yo hagati byakomeje kwiyongera mu minsi ishize, habanje gutangwa umuburo cyangwa utatanzwe. Ibitero byagabwe kure y’inkengero z’umujyi zo mu majyepfo, aho ingabo zabaga zatanze amatangazo yo kuburira abantu kuva ahabaga hagambiriwe.

Intambara ya America na Israel na Iran imaze guhitana abantu bagera ku 1 300 muri Iran, abarenga 900 muri Liban na 14 muri Isreli, nk’uko bivugwa n’abayobozi b’ibyo Bihugu. Igisirikare cya Amerika kivuga ko abasirikare 13 ba America bishwe, abandi bagera kuri 200 barakomereka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 9 =

Previous Post

Ubutumwa bwa Minisitiri w’Urubyiruko Dr.Utumatwishima ku mpaka zavutse ku myambarire ya Doja Cat bwazamuye izindi

Next Post

Living with Disabilities: Understanding, Respect, and Inclusion

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Living with Disabilities: Understanding, Respect, and Inclusion

Living with Disabilities: Understanding, Respect, and Inclusion

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.