Amakuru mpamo kuri ‘Coup d’Etat’ yavugwaga muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Amakuru yacicikanaga avuga ko Perezida Denis Sassou-N’Guesso wa Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville), yahiritswe ku butegetsi n’Igisirikare, yamaganiwe kure na Guverinoma y’iki Gihugu, ivuga ko ari ibinyoma.

Ni amakuru yatangiye gukwirakwira kuri mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, aho byavugwaga ko Denis Sassou-N’Guesso yahiritswe adahari, kuko ari muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Izindi Nkuru

Byavugwaga ko igisirikare cyahiritse ubu butegetsi, ari cyo kiyoboye Igihugu muri ayo masaha, ndetse ko mu Gihugu hari ituze.

Minisitiri w’Itumanaho muri Congo Brazzaville, Thierry Moungalla; mu butumwa yanyujije kuri X, yanyomoje aya makuru, avuga ko ari ibihuha.

Mu butumwa yavuze ko bwihutirwa, Thierry Moungalla yagize ati “Amakuru y’impamo y’ibidasanzwe bivugwa ko biri kuva muri Brazzaville, Guverinoma iramagana aya makuru y’ibinyoma. “

Yakomeje agira ati “Turizeza ko hari umutuzo, kandi duhamagarira abaturage gushyira umutima hamwe ahubwo bagakomeza ibikorwa byabo batikandagira.”

Denis Sassou-N’Guesso w’imyaka 78 y’amavuko, amaze imyaka 38 ku butegetsi, aho yabanje kuyobora kuva mu 1979 kugeza mu 1992, akongera kuva mu 1997 nyuma y’intambara, kugeza ubu akaba akiyobora iki Gihugu.

Amakuru y’iri hirikwa ry’ubutegetsi muri Congo Brazzaville, yavuzwe nyuma y’amasaha macye, havuzwe andi nkayo mu Burundi, ariko Guverinoma y’iki Gihugu na yo ikaba yaramaganye ayo makuru.

Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, inyomoza iby’aya makuru, yavuze ko ari ibihuha byuririye ku mutekano byavuzwe ko wakajijwe ku kigo cy’Itangazamakuru cy’Igihugu cya RTNC.

Itangazo ry’iyi Minisiteri ryagiye hanze ku wa Gatandatu ryagiraga riti “Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru iramenyesha abaturage ko nta kidasanzwe cyabaye. Umutekano wa RTNB usanzwe uri mu nshingano z’igisirikare cy’u Burundi.”

Amakuru y’ihirikwa ry’ubutegetsi kandi akomeje kunugwanugwa mu gihe hamaze iminsi hari Abaperezida bo mu Bihugu bimwe bya Afurika bakurwaho n’ibisirikare, aho uheruka ari Ali Bongo wayoboraga Gabon, uherutse guhirikwa n’Igisirikare cyamurindaga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru