Mu Rwanda hagiye kubakwa Hoteli ya mbere y’inyenyeri esheshatu, ishobora kuzaba ari yo ya mbere yo kuri uru rwego muri iki Gihugu, izaba iri mu Mujyi wa Kigali, ndetse ibiganiro n’umushoramari w’umunyamahanga uzayubaka bikaba bigeze kure.
Ni hoteli ikiri mu mushinga, ishobora kuzabakwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ahasanzwe hari ikibuga cya Golf.
Iki kibuga cya Golf kizwi nka Kigali Golf Course, cyubatswe n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), cyatashywe muri 2021 aho cyuzuye gitwaye miliyari 17,7 Frw arimo ayakoreshejwe mu kubaka ikibuga ubwacyo ndetse n’inzu zikenerwa n’abitabira uyu mukino.
Nyuma kandi hanubatswe inyubako y’inyenyeri eshanu iri mu za mbere zigezweho ku Mugabane wa Afurika zubakwa ku bibuga bya Golf zizwi nka ‘Club House’, aho irimo ibikorwa bifasha abitabira iyi mikino kuruhuka; nk’ibikoresho bya Gym, aho kwakirira inama zitaguye, aho kuganirira, n’aho gufatira amafunguro.
Hagiye kubakwa hoteli yo ku rwego rubayeho bwa mbere mu Rwanda
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), buvuga ko uyu mushinga w’ikibuga cya Golf, utanga umusaruro, ndetse ko hazanakomeza ibikorwa byo kuwagura kugira ngo ukomeze kubyara inyungu.
Regis Rugemanshuro uyobora RSSB, aganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yagize ati “Ikibuga cya golf ni umushinga wunguka, icya kabiri ni uko gikurura n’irindi shoramari.”
Akomeza avuga ko mu gukurura irindi shoramari, uru rwego ubu ruri mu biganiro n’umushoramari uzubaka hoteli y’inyenyeri esheshatu ku nkengero z’iki kibuga cya Golf.
Ati “twishimiye kubatangariza ko turi mu biganiro bya nyuma n’umushoramari w’umunyamahanga ushaka kubaka hoteli y’inyenyeri esheshatu ku nkengero z’ikibuga cya Golf.”
Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rusanzwe rufite imishinga ibyara inyungu, aho rukoresha imisanzu y’abanyamuryango bo mu bwiteganyirize.
Mu mpera z’umwaka ushize uru Rwego rwatangaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize rwungutse arenga miliyari 418 Frw, inyungu yarwo yavuye mu ishoramari yari miliyari 240 Frw.
Icyo gihe kandi Regis Rugemanshuro yavuze ko uru rwego rwashoye imari mu bikorwa binyuranye, aho 8% by’amafaranga yose abitswe n’uru rwego, yashowe mu bikorwa by’ubwubatsi.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/01/Snapinsta.app_467332862_568740245561915_1766729540198095369_n_1080.jpg?resize=1024%2C742&ssl=1)
RADIOTV10