Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amapoto yaje bizeye ko akurikirwa n’amashanyarazi none birirwa bayabona yaratangiye gusazira hasi aho arambaraye

radiotv10by radiotv10
22/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amapoto yaje bizeye ko akurikirwa n’amashanyarazi none birirwa bayabona yaratangiye gusazira hasi aho arambaraye
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bamaze igihe basabwa guhabwa umuriro w’amashanyarazi, ndetse amapoto akaba yari yazanywe bizeye ko bagiye kugezwaho iki gikorwa remezo, none imyaka ibiri irihiritse aryamye hasi.

Uretse ayo mapoto kandi, ngo n’imyobo yagombaga gushingwamo yari yaracacukuwe, ariko bategereza ko ashingwa amaso ahera mu kirere.

Niyoyite Gilbert ati “Bari bamaze iminsi batwemerera umuriro baraza bacukura imyobo yo gushyiramo amapoto na yo barayazana bagenda bayashira hirya no hino ku mihanda ndetse no mu mirima aho bateganyaga kunyuza umuriro w’amashanyarazi ariko kuri ubu imyaka igiye kuba ibiri  imyobo yarasibamye ndetse n’amapoto yatangiye gusaza.”

Uwimana Cansilida na we ati “Amapoto anyanyagiye hirya no hino ku misozi, ahubwo dufite impungenge ko bazanayiba bakayatubaza kuko ahamaze imyaka ibiri, n’umuriro ntitwawubonye, nubundi turacyari mu kizima kandi duturiye uruganda rw’icyayi rwo rufite umuriro.”

Aba baturage bavuga ko bakora urugendo runini bajya gushaka umuriro mu matelefone yabo ndetse no mu gihe bakeneye gukora ibikenera umuriro w’amashanyarazi.

Kayiranga Vedaste ati “Ubu kugira ngo tubone umuriro bidusaba kujya i Kibeho gushaka umuriro wa telefone cyangwa kwiyogoshesha. Turacyacana udutadowa kugira ngo tubone urumuri kandi amapoto aryamye hasi yakabaye ashingwa tukabona umuriro.”

Gasigwa Landfried, Umuyobozi wa Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu REG ishami rya Nyaruguru avuga ko iby’abaturage bavuga ko amapoto amaze imyaka ibiri atari byo, uyu mwaka uzarangira bafite umuriro.

Ati “Iby’amapoto amaze imyaka ibiri si byo kuko amapoto yahashyizwe  muri uyu mwaka turimo kandi agiye gukoreshwa mu gutanga umuriro mu Kagari ka Gorwe, kuberako mu Karere ka Nyaruguru hari project ihari yo gukwirakwiza amashanyarazi aho atageze hose, aha ngaha na ho hazubakwa umuyoboro y’amashanyarazi ndetse bahabwe na cash powers. Byose biteganyijwe muri uyu mwaka nta gihindutse.”

Amapoto amaze igihe arambaye hasi

Bavuga ko birirwa bayabona nk’umutako

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Ibitazibagirana ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali bwa mbere muri Afurika

Next Post

Ngororero: Bavuze impamvu y’ibikorwa bibabangamira bigaragara ahantu hatinywa na benshi

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngororero: Bavuze impamvu y’ibikorwa bibabangamira bigaragara ahantu hatinywa na benshi

Ngororero: Bavuze impamvu y’ibikorwa bibabangamira bigaragara ahantu hatinywa na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.