• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amapoto yaje bizeye ko akurikirwa n’amashanyarazi none birirwa bayabona yaratangiye gusazira hasi aho arambaraye

radiotv10by radiotv10
22/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amapoto yaje bizeye ko akurikirwa n’amashanyarazi none birirwa bayabona yaratangiye gusazira hasi aho arambaraye
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko bamaze igihe basabwa guhabwa umuriro w’amashanyarazi, ndetse amapoto akaba yari yazanywe bizeye ko bagiye kugezwaho iki gikorwa remezo, none imyaka ibiri irihiritse aryamye hasi.

Uretse ayo mapoto kandi, ngo n’imyobo yagombaga gushingwamo yari yaracacukuwe, ariko bategereza ko ashingwa amaso ahera mu kirere.

Niyoyite Gilbert ati “Bari bamaze iminsi batwemerera umuriro baraza bacukura imyobo yo gushyiramo amapoto na yo barayazana bagenda bayashira hirya no hino ku mihanda ndetse no mu mirima aho bateganyaga kunyuza umuriro w’amashanyarazi ariko kuri ubu imyaka igiye kuba ibiri  imyobo yarasibamye ndetse n’amapoto yatangiye gusaza.”

Uwimana Cansilida na we ati “Amapoto anyanyagiye hirya no hino ku misozi, ahubwo dufite impungenge ko bazanayiba bakayatubaza kuko ahamaze imyaka ibiri, n’umuriro ntitwawubonye, nubundi turacyari mu kizima kandi duturiye uruganda rw’icyayi rwo rufite umuriro.”

Aba baturage bavuga ko bakora urugendo runini bajya gushaka umuriro mu matelefone yabo ndetse no mu gihe bakeneye gukora ibikenera umuriro w’amashanyarazi.

Kayiranga Vedaste ati “Ubu kugira ngo tubone umuriro bidusaba kujya i Kibeho gushaka umuriro wa telefone cyangwa kwiyogoshesha. Turacyacana udutadowa kugira ngo tubone urumuri kandi amapoto aryamye hasi yakabaye ashingwa tukabona umuriro.”

Gasigwa Landfried, Umuyobozi wa Sosiyete y’Igihugu y’Ingufu REG ishami rya Nyaruguru avuga ko iby’abaturage bavuga ko amapoto amaze imyaka ibiri atari byo, uyu mwaka uzarangira bafite umuriro.

Ati “Iby’amapoto amaze imyaka ibiri si byo kuko amapoto yahashyizwe  muri uyu mwaka turimo kandi agiye gukoreshwa mu gutanga umuriro mu Kagari ka Gorwe, kuberako mu Karere ka Nyaruguru hari project ihari yo gukwirakwiza amashanyarazi aho atageze hose, aha ngaha na ho hazubakwa umuyoboro y’amashanyarazi ndetse bahabwe na cash powers. Byose biteganyijwe muri uyu mwaka nta gihindutse.”

Amapoto amaze igihe arambaye hasi

Bavuga ko birirwa bayabona nk’umutako

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − seven =

Previous Post

Ibitazibagirana ku munsi wa mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali bwa mbere muri Afurika

Next Post

Ngororero: Bavuze impamvu y’ibikorwa bibabangamira bigaragara ahantu hatinywa na benshi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ngororero: Bavuze impamvu y’ibikorwa bibabangamira bigaragara ahantu hatinywa na benshi

Ngororero: Bavuze impamvu y’ibikorwa bibabangamira bigaragara ahantu hatinywa na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.