Nyuma yuko bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bongeye kugaragaza ikibazo cy’ubucye bw’imodoka zitwara abagenzi butuma bamara amasaha menshi bazitegerereje muri za Gare, RURA yongereyemo imodoka za Volcano mu bice bimwe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), rwasohoye itangazo kuri iki Cyumweru tariki Indwi Kanama rivuga ko guhera kuri uyu wa Mbere izi modoka za Volcano zitangira gufatanya n’izisanzweho mu bice bimwe bwo mu Mujyi wa Kigali.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo wa RURA, Eng. Deo Muvunyi, rivuga ko uru rwego “rumenyesha abagenda Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kunganira imodoka nke zitwara abagenzi rusange” hari imihanda igiye kujya ikorerwamo n’izi modoka za Volcano kuva kuri uyu wa Mbere tariki 08 Kanama 2022.
Iyo mihanda irimo Remera Gare-Mu mujyi, Remera Gare-SEZ, Remera Gare-Nyabugogo na Remera Gare-Busanza.
Ibi bice ni bimwe mu byari bikunze kugira ikibazo cy’imodoka nke ahasanzwe hakora sosiyete itwara abagenzi izwi nka KBS ivugwaho kugira ikibazo cy’imodoka nke.
Iri tangazo risoza rigira riti “RURA kandi iramenyesha abagenzi ko iyi gahunda izakomeza no ku yindi mihanda ifite imodoka nke uko izo kuhakorera zizagenda ziboneka.”
Iki cyemezo gifashwe nyuma yuko ikibazo cy’abagenzi bamara umwanya munini bahagaze aho bategera imodoka mu Mujyi wa Kigali cyongeye kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Inkuru yacu ya RADIOTV10 yanditswe tariki 25 Nyakanga 2022 yari ifite umutwe ugira uti “Ninde uzabazwa amarira y’Abanyakigali bahagarara amasaha n’amasaha bategereje imodoka?- Impaka zongeye”, yagarukaga kuri iki kibazo.
Nyuma y’iyi tariki impaka zarakomeje ndetse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali na RURA basezeranya abantu ko hagiye gushakiswa umuti w’iki kibazo mu buryo bwihuse.
Ku wa 03 Kanama 2022, RURA yari yasohoye itangazo risaba abafite imodoka zagenewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuzigaragaza kugira ngo zihabwe impushya zo gutwara abagenzi mu mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kongera umubare w’imodoka zitwara abagenzi.
RADIOTV10