Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko isinywa ry’amasezerano ya burundu hagati y’u Rwanda na DRC agomba kuzashyirwaho umukono n’Abakuru b’Ibihugu, rikigoye, kuko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ubushake bucye bwa Politiki.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RIF, aho yabajijwe ku ishusho y’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, n’ibiri gukorwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington.
Tariki 27 Kamena 2025 Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zashyize umukono ku masezerano y’amahoro i Washington, agaragaza uburyo ibi bibazo byabonerwa umuti, asaba Leta ya Congo kurandura umutwe wa FDLR, ndetse n’u Rwanda rukaba rwarasabwe gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na DRC, yagombaga gukurikirwa n’aya burundu yari gusinywa n’Abakuru b’Ibihugu byombi; Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na Felix Tshisekedi wa DRC, ariko isinywa ryayo rikaba ryaragiye ryigizwa inyuma.
Umunyamakuru yabajije Minisitiri Nduhungirehe niba hari icyizere ko aya masezerano ya burundu yazaba yasinywe mbere ya Noheli y’uyu mwaka [ubwo ni mbere ya tariki 25 Ukuboza 2025], avuga ko bikigoye, kuko ubutegetsi bwa Congo bugikomeje kurangwa n’ubushake bucye.
Ati “Ntabwo mbizi, hari ingengabihe yagenwe na CONOPS y’iminsi 90 ariko byose bishoboka ari uko hari ubushake bwa politiki bwo kurandura umutwe wa FDLR, hanyuma hakarebwa icyakurikiraho, ariko igihe cyose hatari ubushake bwa politiki nta na kimwe kizakorwa.”
Abajijwe ku bivugwa n’ubutegetsi bwa Congo ko bwatangiye kwambura intwaro abarwanyi b’umutwe wa FDLR, Amb. Nduhungirehe yavuze ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Ati “Ntabyo tubona, ibyo ni ibitangazwa na bo. FDLR iracyari hariya, FDLR ntabwo iri kurandurwa nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro y’i Washington.”
Amb. Nduhungirehe avuga ko icyabayeho gusa ari itangazo rya nyirarureshwa riherutse gushyirwa hanze n’ubuyobozi bwa FARDC, bwavugaga ko hagiye kubaho kwambura intwaro uyu mutwe, ndetse na wo ugashyira hanze itangazo naryo rya nyirarureshwa uvuga ko abarwanyi bawo bari biteguye gushyira hasi intwaro babifashijwemo na MONUSCO, ariko ngo bagakomwa mu nkokora ngo na M23.
Avuga ko kandi nyuma y’icyo gihe, umuvugizi wa FDLR we ubwe yivugiye ko badateze gushyira hasi intwaro, ahubwo ko biteguye kurwana kugeza ku isegonda rya nyuma.
Ati “Rero rwose FDLR iri hariya iraganje, kandi ikomeje gufashwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Twe icyo dusaba ni uko bayirandura nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro y’i Washington.”
Ku bijyanye n’urwego rw’umutekano ruhuriweho rwashyiriweho kurandura uyu mutwe wa FDLR, Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko hamaze kubaho ibiganiro inshuro enye by’abagize uru rwego, hagamijwe kurebwa uburyo hashyirwa mu bikorwa ibiteganywa n’ariya masezerano.
Ati “Ibiganiro birakomeje ariko kugeza uyu munsi FDLR ntabwo irarandurwa, twizeye ko bizakorwa nk’uko bigenwa n’ariya masezerano twashyizeho umukono.”
Abajijwe igihe ibikorwa byo kurandura FDLR bizatangirira, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko ikiriho gikorwa ari ibiganiro kandi ko bikomeje.
Ati “rero twizeye ko bizatera intambwe, ariko mu by’ukuri ntakintu gishobora kuzakorwa igihe haba hatariho ubushake bwa Politiki bw’ubutegetsi bwa Kinshasa kuri iki kibazo cya FDLR, kuko twabivuze kuva cyera ariko kugeza ubu FDLR iracyari mu gisirikare cya Congo kandi iracyaterwa inkunga na Kinshasa.”
Yavuze ko icyo u Rwanda rukeneye ari uko uriya mutwe wa FDLR urandurwa, atari amacenga yakomeje kugenda ashyirwaho n’ubutegetsi bwa Congo buvuga ko buri kugenzura aho abarwanyi bawo baherereye, cyangwa gusohora amatangazo nk’ariya y’urwiyerurutso.
Abajijwe niba u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi igihe FDLR yaba yaranduwe, Nduhungirehe yavuze ko hazakurikizwa ibiteganywa n’ariya masezerano, ariko ko igihe cyose impungenge z’umutekano warwo bigaraga ko zavuyeho zirimo uriya mutwe w’iterabwoba, ntacyabuza u Rwanda gukuraho izo ngamba.
RADIOTV10










