Amashusho anejeje: Perezida Kagame mu rugo akina umukino benshi batakekaga ko akunda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ku mbuga nkoranyambaga z’abantu batandukanye, hakomeje kugaragara amashusho ya Perezida Paul Kagame ari gukina umukino uzwi nka Biyari [Billard] benshi batakekaga ko na wo awukina.

Ni amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023.

Izindi Nkuru

Aya mashusho agaragaza Umukuru w’u Rwanda ari gukina uyu mukino usaba imibare myinshi, aho umuntu aba afite imipira ye agomba kwinjiza mu myobo iri ku meza yabugenewe.

Muri aya mashusho, Perezida Paul Kagame anyuzamo akabanza kureba neza umupira ashaka kwinjiza mu mwobo, agaca bugufi kugira ngo abare imibare yo kuwinjizamo.

Bigaragara ko aba ari gukina uyu mukino mu rugo, aho aba ahanganye na Bertrand Ndengeyingoma, umugabo wa Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Paul Kagame.

Bertrand Ndengeyingoma uba ari gukina na Perezida Paul Kagame uyu mukino wa Biyari, aba afashe inkoni na we yiteguye kuza gukina.

Aha baba bakinira uyu mukino kandi, hagaragaramo abo mu muryango wa Perezida Paul Kagame, barimo Ivan Cyomoro Kagame ndete na bucura bwa Perezida, Brian Kagame baba bari kuganira n’abandi bantu batandukanye.

Perezida Paul Kagame asanzwe azwiho gukunda imikino ndetse imwe akanayikina nka Basketball, na Tennis.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru