Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, yagaragaye atwaye imodoka ishaje yo mu bwoko bwa Toyota Previa, agenda mu muhanda w’ibinyabiziga binyaruka.
Amashusho dukesha ikinyamakuru Insta Blog 9jaTV, agaragaza Boris ari muri iyo modoka ishaje cyane, ayitwaye, agenda yishimye, aho uwayafashe yamunyuzeho, akabanza guseka ubundi akamusuhuza azamura akaboka.
Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 2019 na 2022, yeguye muri Nyakanga uwo mwaka wa 2022 nyuma y’igitutu ishyaka rye rya ‘Conservative Party’ ryari rimaze iminsi ryotswa n’andi mashyaka.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 61 azwiho kubaho ubuzima bworoheje, dore ko muri Gicurasi uyu mwaka wa 2025, na bwo yagaragaye yagiye kwihahira mu iguriro ryo mu mujyi wa Wallingford mu Bwongereza, yambaye ikabutura.



RADIOTV10
That good