Ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), habereye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku kwerekana umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ndetse no gutangaza ku mugaragaro urutonde rw’abakinnyi u Rwanda ruzifashisha mu mikino ya gicuti ya FIFA Series itegerejwe kubera i Kigali mu minsi iri imbere. Hanatanzwe amakuru ku rwego imyiteguro yo kwakira iri rushanwa igezeho.
Mu bakinnyi 31 bahamagawe n’umutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine, hagaragayemo impinduka zitandukanye, aho abarimo Samuel Gueulette ndetse na Hakim Sahabo bataherukaga guhamagarwa bongeye kugirirwa icyizere. Ni mu gihe Olivier Kwizera, umuzamu wa Rayon Sports, wari witezwe ko ashobora kugaruka mu Mavubi, atagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe. Gusa, binyuze ku busabe bwa Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yasabye umutoza ko yamwongeramo akamuha amahirwe, akazareba imikinire ye mbere yo gufata umwanzuro wo kumugumana mu mwiherero w’abakinnyi.
Mu bandi bakinnyi bataherukaga mu Mavubi bongeye guhamagarwa harimo Byiringiro Lague, rutahizamu wa Police FC, umaze iminsi agaragaza ko yazamuye urwego.
Abakinnyi bahamagawe ni aba bakurikira:
Abanyezamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs FC), Bigirimana Hugo (La Chaux-de-Fonds), Niyongira Patience (Police FC) na Hakizimana Adolphe (APR FC).
Ba myugariro: Mutsinzi Ange (Zira FC), Manzi Thierry (Al Ahly Tripoli), Kavita Phanuel Mabaya (Birmingham Legion), Nshimiyimana Yunus (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (AEL Limassol), Niyomugabo Claude (APR FC), Byiringiro Jean Gilbert (APR FC) na Uwumukiza Obed (Rayon Sports).
Abakina hagati: Mugisha Bonheur (Al Masry), Bizimana Djihad (CS Constantine), Samuel Gueulette (RAAL La Louvière), Muhire Kevin (Jamus FC), Kalisa Sven (FC Etzella Ettelbruck), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Sahabo Hakim (AEK Athens FC) na Uwineza René (Kiyovu Sports).
Ba rutahizamu: Mickaël Joy Slayd (FK Karvan), Ndayishimiye Karl Matteo (KVC Wilrijk), Nshuti Innocent (Al Wafaq Ajdabia), Mickaël Joy Lance (Saba Baku), Biramahire Abeddy (Assabah FC), Byiringiro Lague (Police FC), Kwizera Jojea (Rhode Island), Mickaël Leroy Jacques (Zira FC), Kury Johan Marvin (AC Bellinzona), Niyo David (NK Veres Rivne FC) na Mugisha Gilbert (APR FC).
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10











