Amateka ariyanditse: Umuntu wa mbere yatewemo umutima w’Ingurube ukomeza gutera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Leta Zunze Ubumwe za America haravugwa amateka yiyanditse aho umugabo w’imyaka 57 yatewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho n’ubu akaba agihumeka.

Uyu Munyamerika witwa David Bennett yatewemo umutima w’Ingurube yorowe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Izindi Nkuru

Ni igikorwa cyabaye mu igerageza aho David Bennett yamaze amasaha arindwi ari gukorerwa igikorwa cyo kumuteramo uyu mutima muri Leta ya Maryland mu Mujyi wa Baltimore.

Uyu mugabo wari uri hagati y’urupfu n’umupfumu yatewemo uyu mutima hari gukorwa igerageza ndetse na we ubwe yari yabanje kubigarukaho.

Mbere y’uko aterwamo uyu mutima, David Bennett yagize ati “Uku guterwa urugingo ni hagati yo gupfa no gukira.”

Gusa yari abizi ko ari yo mahirwe yonyine yo gushobora kurokora ubuzima bwe. Ati “Ndabizi ko ari ukwigerezaho, ariko ni yo mahirwe yanjye ya nyuma.”

Abaganga bakoze iki gikorwa kidasanzwe batangaza ko iyo uyu mugabo adakorerwa iki gikorwa yashoboraga gupfa.

Hari hamaze iminsi hakorwa ubu bushakashatsi bwitezweho kuzana impinduka mu buvuzi bukomeye aho bamwe mu bafite ibibazo by’umutima bashobora kuba bungutse ubundi buryo bavurwa.

Umuganga ukora ibikorwa byo kubaga abantu witwa Bartley Griffith yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko Isi iri gutera “intambwe imwe irushaho kwegera gukemura ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’ingingo.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru