Mukansanga Salima yakoze amateka ku mugabane w’Afrika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mukansanga Salima yakoze amateka akaba umusifuzi w’umugore wa mbere ugaragaye mu gikombe cy’Afurika cy’abagabo, Kari Seitz ukuriye ishami ry’abasifuzi b’abagore muri FIFA avuga  ko batagomba kugirirwa impuhwe kuko ari abagore ngo bahabwe amarushanwa akomeye ahubwo bagomba kubikorera.

Mukansanga Rhadia Salima yaraye akoze amateka yo kuba umusifuzi w’umugore ugaragaye ku mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo kirimo kuba ku nshuro ya 33, kikaba kirimo kubera muri Camroun.

Izindi Nkuru

Salima yari umusifuzi wa kane ku mukino ikipe y’igihugu ya Guinea yaraye itsinzemo Malawi 1-0 mu mukino ufungura itsinda B.

Binyuze ku rukuta rwa FIFA, Kari Seitz, umunyamarekakazi ukuriye ishami rishinzwe kugenzura imisifurire y’abasifuzi b’abagore muri FIFA, yavuze ko adashaka ko abagore bahabwa inshingano kuko ari abagore ahubwo bagomba kubikorera.

Ati “sinshaka ko abagore bahabwa inshingano kuko ari abagore. Bakeneye kubikorera, bagatsinda ikizamini cy’umubiri (fitness) ndetse na tekinike biteguye.”

FIFA yahise ikurikizaho interuro ishimira Mukansanga Salima wabaye umugore wa mbere usifuye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abagabo.

Abasifuzi 63 nibo batoranyijwe kuzasifura igikombe cy’Afurika cy’abagabo cyatangiye tariki ya 9 Mutarama 2022 muri Cameroun, harimo 4 b’abagore ari bo; Mukansanga Salima, Umunya-Maroc Bouchra Karboubi uri mu bakoresha VAR, Umunya-Cameroun Carine Atemzabong n’Umunya-Maroc Fatiha Jermoumi basifura ku ruhande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru