Umudatenguha abakunda udukoryo: Ariel Wayz yateye imitoma umukobwa mugenzi we mu ndirimbo bituma hibazwa byinshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ariel Wayz udahwema kwigaragaza mu dushya haba ku mbuga nkoranyambaga ze no mu bihangano akora, yashyize hanze indirimbo yise 10 Days yagaragayemo ari kwita ku mukobwa.

Ni indirimbo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022 ubwo yashyigara hanze iyi ndirimbo ‘10 Days’ iri kumwe n’amashusho yayo.

Izindi Nkuru

Ubwo yashyiraga kuri instagram ifoto imenyesha ko agiye gusohora iyi ndirimbo yahise afunga aho batangira ibitecyerezo.

Muri iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’icyongereza, Ariel Wayz agaragazamo amagambo asa nagaruka ku rukundo rwe rwa mbere rwamubabaje ariko akaba yongeye gukunda undi muntu kandi akaba afite ubwoba ko umutima we wakongera kwibeshya ukababazwa.

Mu mashusho agaragara ari mu bihe bidasanzwe by’urukundo n’umukobwa w’umuzungu baba bakina urukundo rwimbitse rw’abiyumvanamo.

Harimo aho yagize ati “Hari  byinshi byo gutekereza, hari amagambo menshi yo kuvuga, hari urukundo rwinshi rwo gutanga…, Ntibishoboka ku kujya kure hari ikintu kuri wowe, biragoye ko twakureka ukagenda.”

Akomeza agaragaza ko ibyamubayeho bishobora kongera kumubaho, agira ati “Mfite ubwoba ko inzozi zanjye zakongera kurangira, mfite ubwoba ko umutima wanjye wakongera kwibeshya, mfite ubwoba bwo kwerura ngo mvuge ariko ndimo ku gukunda. Wahuje n’inzozi zanjye reka nguhe urukundo.”

 

Inyikiririzo y’iyi ndirimbo nayo ikomeza ibara inkuru y’urukundo aho igira iti “Nshaka ku kubwira ko ngukunda ariko nkeneye ibirenze. Nzategereza kugeza ubaye uwanjye, nifuza guhindura intekerezo zawe. Nshaka kuba umwe kuri wowe nkajya niramira mu gituza cyawe.”

Igitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo ’10 Days’, Ariel Wayz akomeza abara iyi nkuru y’urukundo, harimo aho avuga uburyo iyo bamusomye ku ijosi ava mu bye.

Muri amwe muri ayo magambo agira, agira ati “Ndatangara iyo nkurebye, akabizu ku ijosi gatuma mba umunyantege nke. Si indirimbo gusa birenze amagambo, ese nakujyana mu rugo. Iyo nkurebye mu maso nongera kugukunda, iyo ugiye nongera kwibura ariko iyo nongeye ku kureba ngaruka mu buzima.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru