Amatora y’Abajyanama bahagararira Uturere tw’Umujyi mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, byatangajwe ko yasubitswe ku munsi yagombaga kuberaho.
Isubikwa ry’aya matora y’Abajyanama bahagararira Uturere tw’Umujyi wa Kigali mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ryatangajwe kuri wa Gatanu tariki 16 Kanama 2024 nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.
Itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, rigira riti “Amatora y’Abajyanama bahagararira Uturere tw’Umujyi mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yari ateganyijwe uyu munsi, yasubitswe.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje izamenyesha igiye aya matora azasubukurirwa mu “mu minsi ya vuba.”
Aba Bajyanama bari gutorwa, barimo batandatu bagizwe na babiri muri buri Karere muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali, na bo baba ari umugabo n’umugore. Hari kandi Abajyanama batanu bashyirwaho n’Iteka rya Perezida.
RADIOTV10