Amavubi agiye kuva muri Maroc atazi uko intsinzi isa yasangiye na Ambasaderi (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu nkuru (Amavubi) imaze iminsi iri mu mwiherero muri Maroc, aho yanakinnye imikino ibiri ya gicuti ntibonemo intsinzi n’imwe, yasangiye na Amasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Mu gusoza umwiherero Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari imaze iminsi ikorera muri Maroc, abakinnyi n’abandi bayigize basangiye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama.”

Izindi Nkuru

Muri uyu musangiro kandi, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart yaboneyeho guha Ambasaderi Zaina Nyiramatama impano azashyikiriza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc.

Ikipe y’u Rwanda igiye kugaruka mu Rwanda, itabonye intsinzi n’imwe kuko umukino wa mbere wayihuje na Guinée Equatoriale wabaye tariki 23 Nzeri 2022, warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ikipe y’Igihugu Amavubi kandi yaraye akinnye n’ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyitsinda ibitego 3-1.

Iyi mikino ya gicuti yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire wanakinnye imikino yombi.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yashimiye Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc
Yamushyikirije impano azaha Federasiyo ya Maroc
Na we byamunejeje
Ambasaderi Zaine Nyiramatama yanakurikiye umukino wa mbere

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru