Amavubi: Kwizera Olivier arahamagawe, Haruna na Jacques Tuyisenge basigaye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Carlos Alos Ferrer yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi bagomba kuvamo abazakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika batarimo Haruna Niyonzima wabaye Kapiteni igihe kinini ndetse na Jacques Tuyisenge.

Ni urutonde rw’abakinnyi 28 barimo abanyezamu batatu ari bo Kwizera Olivier wigeze gutangaza ko asezeye umupira w’Amaguru ariko nyuma akaza kugarukamo ndetse ubu akaba ari mu banyezamu bahagaze neza mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Barimo kandi Ntwari Fiacre wa AS Kigali ndetse na Kimenyi Yves wa Kiyovu Sports.

Barimo kandi abakinnyi b’inyuma 12 barimo Emmanuel Imanishimwe ndetse na Manzi Thierry bakinana mu ikipe ya AS FAR yo muri Maroc, hakabamo kandi abakinnyi bane ba APR FC nka Claude Niyomugabo, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenda na Buregeya Prince.

Mu bakinnyi barindwi bo hagati bahamagawe, barimo babiri bakina hanze ari bo Bizimana Djihad na Rafael York mu gihe abandi bakina mu Rwanda barimo batatu ba APR FC ari bo Bonheur Mugisha, Jean Bosco Ruboneka na Djabel Manishimwe ndetse na babiri ba Rayon Sports ari bo Muhire Kevin na Blaise Nishimwe.

Naho ba rutahizamu, hahamagawe abakinnyi batandatu barimo babiri ba APR FC; Yves Mugunga ndetse na Byiringiro Lague na batatu ba Police FC ari bo Dominique Ndayishimiye, Danny Usengimana na Muhadjiri Hakizimana ndetse na Medie Kagere ukina hanze.

Aba bakinnyi 28 biganjemo abakina imbere mu Gihugu kuko abakina hanze ari abakinnyi bane gusa mu gihe ikipe ifitemo abakinnyi benshi ari APR FC ifitemo icyenda (9).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru