Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Amavubi Stars aracakirana na RCA kuri uyu wa Gatanu

radiotv10by radiotv10
03/06/2021
in Uncategorized
0
Amavubi Stars aracakirana na RCA kuri uyu wa Gatanu
Share on FacebookShare on Twitter

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021 guhera saa cyenda (15h00’) ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi Stars arakira Republique Centre Afrique (RCA) mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wo kwitegura imikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi cya 2022.

Amavubi Stars amaze iminsi mu myitozo kuri sitade Amahoro ahazabera umukino mu gihe kuri uyu wa Kane bagomba kuhakorera imyitozo ya nyuma kugira ngo bahe umwanya Republique Centre Afrique nayo yitoze kuko yamaze kugera mu Rwanda.

Mashami Vincent umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yahamagaye abakinnyi 33 bagombaga kwitabira imyitozo yo kwitegura imikino ibiri ya gicuti bafitanye na Republique Centre Afrique (RCA) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021 no ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2021.

Bizimana Djihad uheruka gusinya muri KMSK Deinze mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ntiyaje kuko akiri kumenyera ikipe nshya yagezemo avuye muri Waasland Beveren. Kutaza kwa Bizimana byatumye Mashami Vincent amusimbuza Nsabimana Eric Zidane ukina hagati muri AS Kigali.

Kevin Monnet Paquet ukina ataha izamu muri Saint-Etienne mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa nawe ntabwo bigikunze ko azitabira iyi mikino ibiri biturutse ku mpamvu zitaramenyekana kuko na Mashami wamutumyeho atamusubiza iyo amubajije impamvu.

Mu bakinnyi bakina hanze batarakora imyitozo barimo Meddie Kagere rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania ndetse na Rafael York (AFC Eskilstuna, Sweden) bivugwa ko yagowe no kwandura COVID-19.

Muri iyi mikino ya gicuti, u Rwanda ruri kwitegura imikino y’amatsinda azavamo amakipe azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cya 2022 kizakinirwa muri Qatar.

Muri uru rugendo, u Rwanda ruri mu itsinda rya Gatanu (E) kumwe na Mali, Kenya na Uganda. Imikino izatangira muri Nzeri 2021.

Abakinnyi bahari bari muri gahunda y’imyitozo:

ABANYEZAMU

  1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)
  2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)
  3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)
  4. NTWARI Fiacre (Marine FC)

ABUGARIZI

  1. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
  2. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)
  3. MANZI Thierry (APR FC)
  4. MUTSINZI Ange (APR FC)
  5. BAYISENGE Emery (AS Kigali)
  6. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
  7. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)
  8. ISHIMWE Christian (AS Kigali)
  9. RUTANGA Eric (Police FC)
  10. IRADUKUNDA Eric (Police FC)
  11. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)

ABO HAGATI

  1. NIYONZIMA Olivier (APR FC)
  2. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
  3. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
  4. Nsabimana Eric (AS Kigali, Rwanda)
  5. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)
  6. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
  7. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
  8. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

AB’IMBERE

  1. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)
  2. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)
  3. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)
  4. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)
  5. TUYISENGE Jacques (APR FC)
  6. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)
  7. MUGUNGA Yves (APR FC)
  8. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
  9. MICO Justin (Police FC)
  10. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Niba abahakana Jenoside nta soni bagira, kuki twe twagira ubwoba?

Next Post

U Buholandi bugiye gushyira ingufu mu kohereza abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Buholandi bugiye gushyira ingufu mu kohereza abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

U Buholandi bugiye gushyira ingufu mu kohereza abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.