Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amavubi yahawe ubutumwa buyagaragariza impamvu zihagije ko hakenewe intsinzi

radiotv10by radiotv10
09/10/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amavubi yahawe ubutumwa buyagaragariza impamvu zihagije ko hakenewe intsinzi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yasuye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi mu myitozo bari gukora bitegura umukino ukomeye bazakina na Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ababwira ko bari ku gitutu cyo gutsinda uyu mukino, bityo ko bagomba kubigeraho.

Mu butumwa yagejeje ku bakinnyi n’abatoza bari mu mwiherero wo kwitegura uyu mukino uri kuri uyu wa Gatanu, Shema yabibukije ko akunda gutsinda kandi ko bafite igitutu, abasaba gushyiramo imbaraga kugira ngo bazaheshe ishema igihugu.

Yagize ati “Dufite igitutu cyo gutsinda, yaba mwe mujya mu kibuga ndetse natwe turi hanze. Bivuze ko impamvu yo gutsinda turayifite kandi iyi nsinzi ni ingenzi kuri twe. Sindi umutoza, ariko nkunda gutsinda bivuze ko nakora icyo ari cyo cyose ngo dutsinde kandi ababikora ni mwe.”

Perezida Shema yakomeje avuga ko gutsinda uyu mukino ari ngombwa, atari ku nyungu z’abayobozi gusa ahubwo no ku ishusho y’Igihugu muri rusange.

Ati “Ndashaka kongera kubabwira ko ari ingenzi cyane gutsinda uyu mukino, si ku bwacu gusa nk’abayobozi, ahubwo no ku ishusho y’Igihugu. Hari igihe numva abanyamakuru bavuga bati ‘tuzagera gute mu gikombe cy’Isi?’ Oya, ntitwibande ku bandi, turebe twe ubwacu. Reka dutsinde, kandi tuzatsinde n’umukino ukurikiraho. Ariko uwo ku wa Gatanu ni ingenzi cyane kuri twe. Sitade yose izaba ireba, Igihugu cyose kizaba gihari. Reka tubaheshe ishema.”

Yongeraho ko nubwo adashobora gutoza cyangwa gukina, azakora ibishoboka byose kugira ngo ikipe ibe mu bihe byiza.

Ati “Nubwo ntashobora gutoza, ntashobora gukina, ariko nshobora gukora uko nshoboye ngo mbashyire mu bihe byiza. Koko ntituzi ibizaba, ariko njye ndota rimwe na rimwe ko tuzagera mu gikombe cy’Isi. Twibande ku mukino wo kuwa Gatanu, tuwutsinde dukore amateka mashya.”

Amavubi aheruka guhura na Bénin muri Werurwe 2024 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, icyo gihe u Rwanda rwatsinze 2-1 kuri Sitade Amahoro, ibitego byatsinzwe na Nshuti Innocent na Bizimana Djihad.

Shema yasabye abakinnyi kuzakora iyo bwabaga
Kapiteni Bizimana Djihad na we yizeje ko we na bagenzi be bazaha ibyishimo Abanyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + two =

Previous Post

Dore agahigo kadasanzwe Ikawa y’u Rwanda yaciye mu cyamunara mpuzamahanga

Next Post

Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

Related Posts

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

Umusifuzi watumye abakunzi ba APR bavana agahinda i Rubavu yafatiwe icyemezo

by radiotv10
06/11/2025
0

Umusifuzi Karangwa Justin wanze igitego APR FC yari yatsinze Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona, avuga ko...

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

by radiotv10
06/11/2025
0

Ikipe ya El Merreikh yo muri Sudan iri kumwe n’umutoza wayo Darko Novic watozaga APR FC umwaka w'imikino ushize, yageze...

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yakiriye bamwe mu bakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi mu mupira w’amaguru, bagirana ibiganiro byibanze mu bufatanye...

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

Amakuru ababaje: Ingabire Marie Immaculée uzwi mu Rwanda yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.