Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu n’abandi bari kumwe na bo mu mwiherero wo kwitegura umukino biyemeje gutsinda, baga Abanyarwanda ibyishimo badaheruka, berecyeje mu Ntara y’Amajyepfo ahazabera uyu mukino uzahuza u Rwanda na Mozambique.
Uyu mukino ikipe y’u Rwanda Amavubi igomba gukinamo n’iya Mozambique ku Cyumweru tariki 18 Kamena 2023, ni uwo gushaka itike yerecyeza mu Gikombe cya Afurika, aho amahirwe yarwo asa nk’ayayoyotse burundu, nyuma y’uko rutewe mpaga ku mukino rwakinnyemo na Benin.
Abakinnyi b’Amavubi bari bamaze iminsi bari mu mwiherero mu Mujyi wa Kigali, aho bakoreraga imyitozo kuri Sitade ya Kigali Pele Stadium.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023, bazindutse burira imodoka yaberecyeje mu Ntara y’Amajyepfo, ahazakinirwa uyu mukino uzabera kuri Sitade ya Huye uzabahuza na Mozambique.
Bamanutse mu Majyepfo nyuma yo kwakira bagenzi babo basanzwe bakina hanze, barimo Hakim Sahabo na we wari umaze kuhagera.
Aba bakinnyi b’Amavubi, bagiye mu Majyepfo nyuma y’umunsi umwe basuwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, wabasuye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2023.
Aurore Mimosa Munyangaju yizeje abakinnyi, ko Abanyarwanda babari inyuma ndetse n’Igihugu cyose, ariko ko na bo bagomba kubizirikana.
Yagize ati “Mureke uyu munsi duhindure amateka yabaye mu myaka 20 ishize. Murashyigikiwe kandi mufite inshingano zo gushimisha Abanyarwanda mutsinda Mozambique.”
Minisitiri Munyangaju yavuze ko uyu mukino bagomba kuwufata nk’uwa nyuma, abasaba kuzatanga imbaraga zose bakawutsinda.
RADIOTV10